Umusore dukundana yansabye ko turyamana ndabyanga none nsigaye mbona akururana n'abandi bakobwa

Umusore dukundana yansabye ko turyamana ndabyanga none nsigaye mbona akururana n'abandi bakobwa

Dec 06,2023

Nitwa Claudine, nkaba ndi umukobwa w'imyaka 18 y'amavuko. Nkaba mfite ikibazo kindemereye cyane kuko nkimaranye iminsi itari mike.

Mfite Cherie wanjye tumaranye imyaka ibiri dukundana. Muri iyo myaka ibiri nta bibazo birenze twigeze tugirana hagati yacu ngo bibe byaba imbogamizi yo kuba yanadutandukanya.

Mu minsi yashize natunguwe no kubona umukunzi wanjye ansabye ko twaryamana maze ndabyanga cyane ko kuva twatangirana na we ntiturigera tubikora kandi usibye na we nta nundi muhungu turabikorana.

Igikomeje kumbera urujijo no gutuma mbura gutuza muri njye, kuva namuhakanira ntakimvugisha neza mba mbona bisa nkaho hari ibyo atagishaka ko tuvugana nka mbere, kandi yaba ari kumwe n'abandi bakobwa akirekura.

None nagirango mungire inama y'icyo nakora. Ese nemere muhe? cyangwa mwihorere?