Umusaza yakubiswe n'inkuba, nyuma yo kugura indaya yamara kwikiranura agasanga arongoye umwuzukuru we

Umusaza yakubiswe n'inkuba, nyuma yo kugura indaya yamara kwikiranura agasanga arongoye umwuzukuru we

Dec 04,2023

Mu gihugu cya Kenya hakomeje kuvugwa inkuru idasanzwe, aho umusaza w'imyaka 64 n'amavuko bivugwako yaguze indaya ngo yikiranure n'umubiri, maze aza gutungurwa no gusanga yarongoye umwuzukuruwe.

Umusaza yaguye mu kantu nyuma yo kugura indaya yamara kwiha akabyizi agasanga ari umwuzukuru we w'imyaka 17 wataye ishuri akayoboka iy'uburaya.

Ibi byabaye kuri uyu wagatanu tariki ya 1 Ukuboza 2023 mu ntara ya Kirinyaga muri Kenya.

Amakuru atangazwa nabimwe mu binyamakuru byandikirwa muri Kenya, bivuga ko uwo Musaza w'imyaka 64, yagiye kugura indaya hanyuma ubwo bari basoje ibihe byabo by'umunezero yaje kubona ko uwo mwana ari umwuzukuru we.

Uwatanze amakuru yagize ati" twagiye kumva twumva umusaza atangiye gutabaza ataka cyane ngo agwishije ishyano, hanyuma nyiri Logi barimo ahita ahagera asanga umusaza yabaye nk'umuntu wataye ubwenge ariho yibaza ibimubayeho".

Uwo watanze amakuru yavuzeko uwo Musaza yavuze ko uriya mukobwa ari umwana w'umukobwa we, bityo akaba atazi icyo ari bukore kugirango uwo mwaku wo kuryamana n'umwuzukuru we umuveho.

Uwo mukobwa ngo ubwo yabonaga uwo musaza, bisa nkaho yahise amumenya ariko akanga guhara amashilingi 200 bari bumvikanye, kuko ngo  uwo mukobwa  yakoraga ibishoboka byose akubika amaso ngo kugirango uwo musaza atabimenya.

Ariko byarangiye umusaza amu menye, bituma agwa mukantu no kumva ko yakoze amabara yo kuryamana n'umwuzukuru we.