Nsengiyumva wavuzwe mu mugambi wa Rusesabagina, yatawe muri yombi

Nsengiyumva wavuzwe mu mugambi wa Rusesabagina, yatawe muri yombi

Dec 04,2023

Nsengiyumva Appolinaire wavuzwe mu mugambi wa Rusesabagina Paul wo gushaka gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda, binyuze mu mutwe witwaje intwaro wa FLN, yafunzwe.

Uyu Munyarwanda yumvikanye mu rubanza rwa Nsabimana Callixte alias Major Sankara na bagenzi be muri Werurwe 2021, ubwo uyu musore wabaye Umuvugizi wa FLN yasobanuraga byinshi ku mikorere y’uyu mutwe.

Hari tariki 12 Werurwe 2021, Nsabimana avuga ko Edgar Lungu wayoboraga Zambia yateraga FLN inkunga yo kuyifasha gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda, kandi ngo byagizwemo uruhare rukomeye na Nsengiyumva usanzwe ari umucuruzi ukomeye muri Zambia.

Nsabimana icyo gihe yasobanuye ko mu mwaka w’2019, Nsengiyumva yahuye na Lungu, baganira ku nkunga yemereye FLN. Ati: “Amafaranga 150.000$ yose hamwe Rusesabagina yakuye muri Zambia kwa Perezida Edgar Lungu, afatanyije n’umucuruzi witwa Nsengiyumva Appolinaire uba i Lusaka muri Zambia, bombi bakaba ari inshuti za Perezida Edgar Lungu kuva kera.”

Ni amakuru Leta ya Zambia yateye utwatsi icyo gihe, isobanura ko ntaho Lungu ahurira n’uyu mutwe witwaje intwaro cyangwa ubuyobozi bwawo.

Ikinyamakuru Zambian Observer cyatangaje ko Nsengiyumva yatawe muri yombi n’itsinda rihuriweho rya Zambia ry’abashinzwe umutekano ku mugoroba wa tariki ya 1 Ukuboza 2023, ahatwa ibibazo, nyuma ajyanwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Ibex.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi, UNHCR, ku wa 2 Ukuboza 2023 ryandikiye Minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane mpuzamahanga ya Zambia, riyigaragariza ko ritewe impungenge n’uburyo Nsengiyumva afunzwemo n’uko “ashobora koherezwa” kandi ngo ririfuza kubona amakuru y’inyongera y’impamvu afunzwe.

HCR yasabye iyi Minisiteri kuyisobanurira aho uyu Munyarwanda aherereye. Iti: “UNHCR irasaba Leta ya Zambia, hashingiwe ku nshingano ifite hisunzwe amasezerano y’1951 arebana na sitati y’ubuhunzi ko yayiha amakuru ku hantu Bwana Nsengiyumva Appolinaire, umuntu UNHCR ishinzwe, aherereye n’uko ubuzima bwe buhagaze.”

Nsengiyumva yabaye muri Zambia nk’impunzi kuva mu 2009. Mbere yaho yabanje kuba mu buhungiro mu burasirazuba bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo.