Papa Francis yatangaje indwara yandura arwaye yatumye atitabira Inama Mpuzamahanga i Dubai

Papa Francis yatangaje indwara yandura arwaye yatumye atitabira Inama Mpuzamahanga i Dubai

Dec 01,2023

Kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Ugushyingo 2023 Papa Francis yavuze indwara arwaye nyuma y'ibyavugwaga ko arwaye umusonga.

Kuri uyu wa Kane mu kiganiro cyatanzwe na Papa Francis mu mahugurwa ajyanye n'Ubuzima yaberaga i Vatican, yavuze ko arwaye indwara ya Bronchitis kandi yandura.

Mbere yo gutangaza ko arwaye indwara ya Bronchite, byavugwaga ko abaganga basanzwe bakurikirana ubuzima bwa Nyirubutungane Papa Francis bakekaga ko arwaye umusonga nyuma y'uko akorewe isuzumwa mu bitaro byitwa Gamelli.

Yabwiye abitabiriye amahugurwa i Vatican ko nta muriro afite ariko abaganga bamusabye kunywa imiti yo mu bwoko bwa Antiyobetike  (antibiotiques).

Mu mpera z'icyumweru gishize ku wa Gatandatu, Tariki ya 25 Ugushyingo 2023 ni bwo Papa Francis yapimwe  basanga ibihaha bye byarabyimbye, ku buryo byamubuzaga guhumeka neza.

Inama yagombaga kwitabira muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu, Papa Francis yahisemonkohereza Karidinali Pietro Parolia ufatwa nk'aho ariwe umwungirije akaba ariwe umuhagararira mu nama yatangiye uyu munsi igamije kwiga ku ngamba zo guhangana n'imihindagurikire y'ikirere.

Ibibazo by'uburwayi bishobora gutuma Papa Francis asimburwa nk'uko byagendeye Papa Benedigito wa 16 yasimbuye mu nshingano zo kuyobora Diyosezi Gatolika ya Roma ndetse no kuba umushumba wa Kiliziya Gatolika.

Ivomo: APnews.com