Ibisambo byafashwe byiba inzoga zikaze bihabwa igihano gitangaje

Ibisambo byafashwe byiba inzoga zikaze bihabwa igihano gitangaje

Dec 01,2023

Abajura bahatiwe kunywa amacupa manini y’inzoga zikaze bari bibye mu iduka ryo muri Afurika yepfo mpaka bazimaze, nkuko byagaragaye mu mashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga.

Nk’uko bigaragara ku mbuga nyinshi zo muri Afurika y’Epfo ndetse n’abanyamakuru batandukanye,ngo ibi byabaye nyuma y’aho abajura bagera kuri batatu, bafashwe na ba nyiri iduka rya liquor.

Aho kubakubita cyangwa guhamagara abapolisi,ba nyiri iduka bategetse aba bajura bafatanye igihanga kunywa izi nzoga zikaze bari bibye - kugeza ku gitonyanga cya nyuma.

Mu mashusho atandukanye yashyizwe hanze, abakoze icyaha bari bicaye mu ntebe mugihe ababafashe bari babahagaze hejuru n’intwaro zitandukanye babahatira kunywa icupa ku rindi mu yo bibye mpaka bamaze inzoga.

Umwe mu bajura yakubiswe bikabije bigera ubwo abyimba mu maso kubera kunanirwa kunywa izi nzoga. Abafashe aba bajura bagiye berekana intwaro bari bafite.

Umwe muri aba bajura yaje gusinda ariko akomeza gukubitwa kuko ba nyiri iduka bamuhatiraga kunywa izindi nzoga yari yibye.

Mu gihe bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bashimye ubwo buryo bwo guhana bavuga ko ari inzira yoroheje y’ubutabera, abandi bagaragaje impungenge ku byerekeye ingaruka izi nzoga zishobora guteza ubuzima bwabo bajura.

Hatanzwe ibitekerezo ku ngaruka zishobora kugera ku mpyiko z’aba bajura ndetse n’uburyo ubuzima bwabo bushobora kujya mu kaga bakaba bapfa kubera kunywa inzoga nyinshi.