Nyanza: Umugabo arashinjwa gutema uwamutwariye umugore

Nyanza: Umugabo arashinjwa gutema uwamutwariye umugore

Dec 01,2023

Umugabo utuye mu karere ka Nyanza Kuri uyu wa Kane yafashwe amaze gutema mugenzi we amuziza kumutwarira umugore we.

Uwo mugabo witwa Gatoya  bivugwa ko yari amaze igihe gito afunguwe yatemye mugenzi we yashinjaga ko yinjiye umugore we igihe yari afunzwe azira gukubita umuntu . Ibi byabereye mu Mudugudu wa Rugarama mu Kagari ka Rwesero mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza.

Amakuru  dukesha Umuseke.rw avuga ko uwo mugabo yasanze umugabo watemwe yarimo gusangira n'uwitwa Bernard maze ahita amutema mu mutwe. 

Uwitwa  Bernard yabazwaga impamvu atareka urugo rw’abandi akavuga ko yakuye abana be  mu mirire mibi bityo bigoranye ko yarureka kandi uwo mugore yemezaga ko akunda umugabo watemwe .

Uwo mugabo ukekwaho gutema musanzire we yahise ajyanwa gufungirwa kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana mu gihe Bernard watemwe yajyanwe kuvurirwa mu bitaro by'akarere ka Nyanza.

Tags: