Diamond Platinumz yambitse impeta umukobwa wo muri Ghana - AMAFOTO

Diamond Platinumz yambitse impeta umukobwa wo muri Ghana - AMAFOTO

Nov 30,2023

Diamond Platnumz uherutse kujya kwereka Zuchu mukeba we muri Afurika y'Epfo, yatunguranye yambika impeta y'urudashira umukinnyi wa filime ukomoka muri Ghana witwa Peace Hyde.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Ugushyingo 2023, amashusho yatunguye benshi yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyamabaga, agaragaza Diamond yambika impeta y'urukundo umunyamakuru ukomoka mu gihugu cya Ghana witwa Peace Hyde.

Nyamara nubwo ayo mashusho agaragaza Diamond yaciye bugufi agapfukamira Peace, muri iki gihe ku Isi hose hugarijwe n'icyorezo cyo kubeshya abantu mu rwego rwo kuvugwa cyane mu gihe hari ibikorwa abahanzi bagiye gukora.

Ntabwo Diamond yari yarigeze avugwa mu rukundo na Peace Hyde n'umunsi n'umwe kandi ntabwo byari gushoboka ko byaba ibanga agakundana na Zuchu igihe kingana gutya bikagera ubwo yambika impeta Zuchu atari yabimenya agakomeza kuririmba ko amukunda cyane.

Kugeza magingo aya, ntabwo hari hamenyekana niba Hyde azaba ari mu mashusho y'indirimbo nshya Diamond yaba agiye gushyira hanze cyangwa se ari ubucuti busanzwe yakoresheje nk'amayeri kugira ngo abe avugwa mu isoko ry'umuziki wo muri Ghana cyane ko na D Voice uheruka gusinyishwa muri Wasafi yabyungukiramo akavugwa cyane.

Hyde ni umwe mu bakina muri filime "Young, Famous&African" ikinamo ibyamamare nka Zari, Diamond, 2Baba, Nadia Nakai, Swanky Jerry n'abandi.

Mu Cyumweru gishize, mu ijoro ryo ku wa 25 Ugushyingo ni bwo Diamond yasohokanye Zuchu basangira iby'ijoro mu rwego rwo kumwifuriza isabukuru nziza ndetse bukeye  abyuka ajya kumwereka mukeba we Zari muri Afurika y'Epfo.

Nta muntu n'umwe utarabonaga ko urukundo rugeze aharyoshye ndetse na Diamond Platnumz ukunda kujarajara mu bagore ubona ko yamaze kwemera ko Zuchu ariwe mukunzi we w'inzozi ze.

Peace Hyde asanzwe ari umukinnyi wa film anahagarariye Netflix muri Ghana

 

Diamond yatangiye gukoresha ingeso ye yo kwiruka mu bagore ashyira mu rujijo abafana be

 

Diamond ntabwo yari yari yarigeze avugwa mu rukundo na Peace Hyde