polisi FC ihishuye icyatumye Usengimana atabona amahirwe yo kujya gukina muri Nantes yo mu Bufaransa

polisi FC ihishuye icyatumye Usengimana atabona amahirwe yo kujya gukina muri Nantes yo mu Bufaransa

Nov 29,2023

Ubuyobozi bw’ikipe ya Police FC bwavuze ko butigeze bwanga gutanga urupapuro rwo kurekura Danny Usengimana, ahubwo bamusabye kwandika Email arusaba arabyanga birangira bipfuye.

Mu kiganiro Umunyamabanga wa Police FC, CIP Claudette Umutoni, yahaye Radio Rwanda, yavuze ko Usengimana bamusabye kwandika Email asaba urwandiko rumurekura biramunanira.

Ati Uyu mukinnyi yanyandikiye kuri Whatsapp aho mbereye umunyamabanga wa Police, mubwira ko nta mpamvu yatuma abura release letter. Icyo namusabye ni kimwe nkuko yabivuze mu ibaruwa,impamvu yayimwe ari ukubera equipment [igikoresho] y’ikipe.

Icyo namusabye ni kimwe, njye twavuganye tariki 25 Nyakanga kuri Whatsapp, musba ko yatwandikira kuri email, akadusaba iyo release letter, akanavuga kuri ibyo bikoresho. Sinigeze mubwira ko atazabona release letter. Icyo namusabye nuko yandika abidusaba.

Yambwiye ko adafite uko yandika ndamubwira nti ’nubona uko wandika uzatwandikire hanyuma tukoherereze release letter kuri email yawe cyane ko watubwiye ko utari mu Rwanda."

Uyu muyobozi yavuze ko ubutumire bwa Nantes yabubonye nyuma kuwa 18 Nzeri akajya gukora kuwa 24 Ukwakira. CIP Umutoni yavuze ko icyo gihe cyose kirimo yakabaye yarahawe uru rwandiko.

Uyu yavuze ko Usengimana atigeze yandika abisaba kandi ko iyo abikora bari kumurekura kuko batakwanga ko Umunyarwanda ajya hanze.

Amakuru ari hanze avuga ko Usengimana hari imyenda ya Police irimo ikabutura atatanze ariyo mpamvu yangiwe kujya muri Nantes FC.