Abandi banyeshuri baturutse muri Sudan bageze i Kigali aho baje gukomereza amsomo ya Kaminuza mu Rwanda

Abandi banyeshuri baturutse muri Sudan bageze i Kigali aho baje gukomereza amsomo ya Kaminuza mu Rwanda

Nov 29,2023

Kuva mu kwezi kwa kane igihugu cya Sudan kiri mu ntambara hagati y’abajenerari babiri, Abdel Fattah al-Burhan ugaba ingabo z’igihugu (SAF) na Mohamed Hamdan Dagalo, uzwi cyane nka Hemedti, umukuru w’ingabo z’umutwe witwara gisirikare uzwi nka Rapid Support Forces (RSF), rimwe mu mashuri ya Kaminuza ryafashwe bunyago maze rigirwa ibirindiro bya gisirikari bituma abigiragamo babura aho kwigira.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 28 Ugushyingo 2023, irindi tsinda ry’abanyeshuri bakomoka muri Sudan ryakiriwe muri Kaminuza y’U Rwanda iri mu mujyi wa Huye aho bagiye gukomereza amasomo yabo y’ubuganga, bakazafashwa mu myigire ahanini n'abarimu babo bari basanzwe babakurikirana.

Aba banyeshuri bageze mu Rwanda ni abagombaga gutangira umwaka wa mbere w’ubuganga muri Kaminuza izwi nka University of Medical Sciences and Technology.

Aba banyeshuri baje mu Rwanda kuhakomereza amasomo nyuma y’aho kaminuza yabo igabiweho igitero n’abarwanyi.

Abandi banyeshuri bo muri Sudan baje gukomereza amasomo ya kaminuza mu Rwanda Iki kibaye icyiciro cya kabiri kuko aba mbere bageze mu Rwanda mu ntangiro z’ukwezi kwa munani.

Nk’uko byatangajwe na Televiziyo y’igihugu, itsinda ry’abanyeshuri 200 ryakiriwe kuri uyu wa kabiri muri Kaminuza y’U Rwanda, ishami ryayo ry’ubuganga rikorera mu mujyi wa Huye (Intara y’amajyepfo).

Ni abanyeshuri bavuye muri Kaminuza yigisha iby’ubuvuzi –Univesty of Medical Sciences and Technology. Iyi Kaminuza yamaze kwigarurirwa n’abarwanyi bayihindiuye ibirindiro nk’uko byemezwa n’abayobozi bayo.

Aba banyeshuri bagomba gutangira umwaka wa mbere, bakazigira mu Rwanda hashingiwe ku masezerano Kaminuza yabo yagiranye n’iy’U Rwanda.

Aba banyeshuri bazigishwa n’abarimu biganjemo ababigishaga iwabo, Kaminuza y’U Rwanda yo ikaba igomba kubaha aho bigira gusa.

Iri tsinda ry’abanyeshuri rije rikurikira irindi ryageze mu Rwanda mu ntangiro z’ukwezi kwa munani.

Aba banyeshuri 160 bari mu mwaka wa nyuma w’amasomo na bo byari biteganijwe ko bagomba kumara amezi umunani mu Rwanda.

Byari biteganyijwe ko Kaminuza y’U Rwanda ibafasha ibaha aho kwimenyerereza umwuga ndetse n’aho bakorera imyiteguro ya nyuma yo gusoza amasomo.

Nyuma yo kurangiza amasomo aba banyeshuri bagomba gusubira iwabo cyakora ngo birashoboka ko hagira n’abagerageza amahirwe yabo mu Rwanda.

Ubwo abanyeshuri ba mbere bageraga mu Rwanda, umuyobozi wungirije wa Kaminuza ya UMST, Prof. Mamoun Mohamed Homeida, yavuze ko Kaminuza yabo yasabye kuza mu Rwanda kuko inyubako zayo zigaruriwe n’abarwanyi bahahinduye ibirindiro byabo.

Yavuze ko abanyeshuri b’iyi kaminuza batatanye kubera iyi ntambara ndetse bamwe bakaba batarabona amahirwe yo gukomeza amashuri.

Ku ruhande rw’U Rwanda, Kaminuza y’igihugu ivuga ko yemeye kwakira aba banyeshuri mu rwego rw’ubutabazi, cyakora ngo ntacyo izahindura kuri gahunda yabo y’amasomo.