Habonetse ushinja CNDD FDD kwica uwari Perezida w'Uburundi, Pierre Nkurunziza

Habonetse ushinja CNDD FDD kwica uwari Perezida w'Uburundi, Pierre Nkurunziza

Nov 28,2023

Umunyamakuru w’umurundi akaba n’umuyobozi mukuru wa Radio RPA ikorera mu buhingiro, Bob Rugurika, yemeje ko uwahoze ari perezida w’u Burundi, Peter Nkuruziza yishwe arozwe n’aboyobozi bo mu ishyaka rya CNDD FDD, ariko bakabeshya ko yishwe na COVID 19.

Bob Rugurika, yabitangaje ubwo yari afite ikiganiro n’Abanyamakuru kuri uyu wa 27 Ugushyingo 2023, aho yahise abwira abari bari muri icyo kiganiro ko azi neza ko Peter Nkuruziza yapfuye ahawe uburozi, maze Bob Rugurika, asaba ubutegetsi bwa Bujumbura, gushyira ahagaragara ibyakozwe n’ubutegetsi bwa CNDD FDD, Abarundi bakamenya ukuri k’urupfu rwa Peter Nkuruziza.

Yagize ati “Leta ya Perezida Evariste Ndayishimiye, ikwiye guha umucyo cyangwa ubusobanuro, Abarundi ku cyishe Perezida Peter Nkuruziza.”

Yunzemo kandi ati “Amakuru dufite twizeye kandi twahawe nabo mu ishyaka rya CNDD FDD ni uko Peter Nkuruziza yahawe uburozi bukamuhitana.”

Gusa muri icyo gihe byavuzwe ko uwahoze ari Perezida w’u Burundi Peter Nkurunziza yishwe n’indwara ya COVID 19. Abandi n’abo ntibahwemye gutangaza ko yishwe n’uburozi.

Peter Nkurunziza wahoze ari Perezida w’u Burundi kuva mu mwaka wa 2005 kugeza mu mwaka wa 2020, yapfuye kuwa 9 Kamena 2020.

Nyuma y’urupfu rwe, leta y’u Burundi yahise itanga itangazo imenyesha ko umukuru w’igihugu y’itabye Imana azize indwara y’umutima.