Bagombaga kumenya ko ntari Imana! Yongwe yakuriye inzira ku murima abakomeje kumushinja kubarya utwabo abizeza kubakorera ibitangaza

Bagombaga kumenya ko ntari Imana! Yongwe yakuriye inzira ku murima abakomeje kumushinja kubarya utwabo abizeza kubakorera ibitangaza

Nov 28,2023

Harelimana Joseph uzwi nka Apotre Yongwe yongeye kujya imbere y’Urukiko aho yaburanye ku bujurire ku ifungurwa ry’iminsi 30 y’agateganyo, yiregura avugako abakomeje kuvuga ko yabasezeranyaga kubakorera ibitangaza, atari we ukora ibitangaza ngo ahubwo yabasengeraga asaba Imana ko yabakorera ibitangaza nk'uko na we ubu ari kwisengeraa muri iyi minsi ngo igire icyo yamukorera.

Urubanza rw'ubujurire rwabereye mu rukiko rwisumbuye rwa Gasabo, aho uyu mugabo yageze mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere taliki 27 Ugushyingo 2023; mu by’ibyifashishijwe muri urwo rubanza harimo n’amashusho yafashwe yaka amaturo..

Yongwe ubwo yatangaga impamvu urukiko rwashingiraho rumurekura by’agateganyo, harimo amashusho yafashwe ari mu rusengero rwa Faur Square yaka amaturo aho avuga ko yayasabye hari abantu benshi bityo iyo ngo biba bigize icyaha yari guhita atabwa muri yombi.

Uregwa yariyemereye urukiko ko yagiye yakira amafaranga anyuranye yahabwaga n’abakristu bo mu itorero rye, ndetse n’abandi yizezaga gusengera kugira ngo ibyifuzo byabo bisubizwe.

Yavuze ko na we uwo munsi yatuye ikoti rye kuko na we yumvaga yishimye, anagaragaza ko urwo rusengero yarimo rutari urwe ahubwo yamaze kubwiriza arataha bityo ko atari akwiye gukurikiranwaho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya ku byo atatwaye.

Ubushinjacyaha bwasabaga ko Apôtre Yongwe afungwa by’agateganyo iminsi 30 kugira ngo bukomeze iperereza, kuko ibyari bimaze kugerwaho muri iryo perereza byagaragazaga ko yakoze icyaha akurikiranyweho.

Ubushinjacyaha bwavugaga ko hari abo yizezaga ibitangazo binyuranye birimo kubona Visa zijya mu mahanga, ndetse no gukira indwara zababayeho karande, ariko ibyo yabizeje ntibibe.

Nk’urugero ruvugwa ni uwitwa Ngabonziza Jean Pierre bamaranye ukwezi amusengera urugo rwe rwarasenyutse, nyuma aza kumuguriza miliyoni 2,5 Frw, atinda kumwishyura byatumye undi yitabaza Abunzi.

Ni mu gihe Apôtre Yongwe we atahakanaga ko yakiriye ayo mafaranga, ariko ko yabaga ari amaturo, kuko ari umukozi w’Imana “ntakindi cyamutunga atari ituro”.

Ubushinjacyaha bwavuze ko inshingano z’ubupasitori yahawe, yazitwayemo nabi ashaka inyungu ze bwite aho kuba inyungu z’itorero. Bwavuze ko ari imyitwarire iteye isoni ikwiye guhanirwa.Umwanzuro w’urukiko uzasomwa ku wa 4 Ukuboza 2023.