Birababaje! Abaturage basanze Patrick yishe nyina kubera atatetse ubugali, na we bihita bamwica

Birababaje! Abaturage basanze Patrick yishe nyina kubera atatetse ubugali, na we bihita bamwica

Nov 28,2023

Abantu benshi bakomeje kuvuga byinshi bitandukanye, nyuma yo kumva inkuru yabashenguye imitima, aho umusore witwa Patrick Irungu wo mu gihugu cya Kenya, yasanze nyina yatetse ibitoki aho guteka ubugali ahita amwica, maze abaturage barakubita kugeza na we ashyizemo umwuka.

Biravugwa ko uyu musore yari mu kigero ki myaka 36, akaba yarishe nyina witwa Wagdalen Wangechi amuziza ko yatetse Igikotoki aho guteka Ubugali.

Ibi bya bereye mu Ntara Murang'a, amakuru avuga ko uyu musore Patrick yagiranye amakimbirane na nyina ashingiye kuba uwo musore yarageze mu rugo agasanga nyina yatetse igitoki aho guteka  Ubugali, maze batangira gushyamirana, uwo musore ngo yahise afata umupanga atema nyina amuca umutwe.

Murang'a: Man Allegedly Kills 68-Year-Old Mother over Plate of Ugali -  Tuko.co.keAbaturage bumvise induru bagenda bagiye gutabara bahageze basanga uwo musore amaze kwica nyina, hanyuma abo baturage n'umujinya mwinshi batangira gukubita uwo musore kugeza ashyizemo umwuka.