Bamwe batangiye gusubira kureba ibyo basize! Israel na Hamas bemeranyijwe kongera igihe cy'agahenge

Bamwe batangiye gusubira kureba ibyo basize! Israel na Hamas bemeranyijwe kongera igihe cy'agahenge

Nov 28,2023

Nyuma y'igihe kitari gito umutwe wa Hamas uhanganye na Leta ya Israel mu ntambara y'urudaca yasembuwe n'igitero umutwe wa Hamas wagabye muri Israel kigahitana abasaga 1400, abandi bagashimutwa, izi mpande zombi zemeranyije kongera igihe cy’agahenge aho igisirikare cya Israel cyabaye gihagaritse ibitero ku gace ka Gaza.

Icyemezo cy'agahenge kuri iyi ntambara cyatangajwe na Leta ya Qatar imaze iminsi ari umuhuza hagati ya Israel n’uyu mutwe wa Hamas wo muri Palestine, kikaba gifashwe nyuma y’uko agahenge katanzwe n’igisirikare kagombaga kurangira kuri uyu wa Mbere tariki 27 Ugushyingo mu 2023.

Tears and joy as second batch of 39 Palestinians freed from Israeli prisons  | Israel-Palestine conflict News | Al JazeeraImpande zombi zemerenyije ko aka gahenge k’iminsi ine kongerwaho indi ibiri.

Kongera igihe aka gahenge kagombaga kumara bigamije korohereza Hamas kurekura abantu yafashwe bugwata ubwo yagabaga igitero kuri Israel, ndetse na Leta ya Israel ikarekura Abanye-Palestine imaze igihe ifunze.

Nubwo bimeze bityo, Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yavuze ko yiteguye gusubukura ibitero kuri Gaza mu gihe cyose iki gihe cy’agahenge kizaba kirangiye.