CG (Rtd) Gasana yatsinzwe ubujurirebwe, urukiko rutegekako akomeza gufungwa by'agateganyo

CG (Rtd) Gasana yatsinzwe ubujurirebwe, urukiko rutegekako akomeza gufungwa by'agateganyo

Nov 27,2023

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Ugushyingo 2023, ni bwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyagatare rwasomye uru rubanza rwa CG (Rtd) Gasana Emmanuel rwaburanishijwe mu bujurire, maze rutegeka ko akomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo kuko impamvu zagaragajwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyagatare zifite ishingiro.

Mu rukiko, umucamanza yavuze ko hashingiwe ku byaha bikomeye Gasana Emmanuel aregwa kandi buri cyaha kikaba gihanishwa igifungo kiri hejuru y’imyaka ibiri rwashimangiye ko umwanzuro wafashwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyagatare ugomba kugumaho.

Ibyaha Gasana Emmanuel aregwa birimo gusaba no kwakira indonke ngo akore ikiri mu nshingano ze no gukoresha ububasha mu nyungu ze bwite.

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyagatare rwari rwatesheje agaciro impamvu Gasana Emmanuel yari yatanze z’uburwayi ruvuga ko Igororero rizamuha uburenganzira bwo kwivuza uko abishaka, byanaba ngombwa akajya anavurirwa hanze y’Igororero kuko amategeko abiteganya.

Mu bindi byari byashingiweho hemezwa ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo harimo kuba aramutse akurikiranwe adafunzwe yabangamira iperereza kuko ari umuntu wabaye umusirikare ku rwego rwo hejuru, aba umupolisi wo ku rwego rwo hejuru ndetse anayobora uru rwego.

CG (Rtd) Gasana yatawe muri yombi ku wa 26 Ukwakira 2023. Hari nyuma y’umunsi umwe ahagaritswe ku nshingano ze nka Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, umwanya yari amazeho imyaka ibiri n’igice.