I Kayonza, Umwana warindaga umuceri ngo utonwa, yasanzwe yapfiriye mu murima

I Kayonza, Umwana warindaga umuceri ngo utonwa, yasanzwe yapfiriye mu murima

Nov 27,2023

Mu karere ka Kayonza, mu Murenge wa Mwiri, kuri uyu wa 26 Ugushyingo 2023, Umwana w’umuhungu w’imyaka 14 wari uri kurinda umuceri ngo utonwa n'inyoni yasanzwe mu mazi yapfuye, bikekwa ko yaba yarohamyemo.

Mushiki wa nyakwigendera, watanze amakuru yavuze ko uyu mwana w’umuhungu wasanzwe mu mazi yapfuye, ngo yavuye mu rugo mu gitondo cya kare agiye kurinda umuceri mu murima ngo inyoni zitawona, noneho nyuma baza gutungurwa n'inkuru y'incamugongo ibika urupfu rwe.  

Umukozi ushinzwe Imari n’Ubutegetsi mu Murenge wa Mwiri, Ndabazigiye Jean Damascène na we yavuzeko iyi nkuru ari impamo.

Ati “Mushiki we yatubwiye ko umwana saa kumi n’ebyiri za mu gitondo yagiye kurinda umuceri ngo utonwa n'inyoni aho uhinze mu gishanga cya Rwinkwavu, abandi bantu bakuru rero na bo bagiyeyo ni bo bamubonye mu mazi, nyuma y’aho abandi bana bari hafi aho bavugije induru ko mugenzi wabo aguye mu mazi, abo bantu bakuru baje bagerageza kumukuramo basanga yashizemo umwuka.”  

Yakomeje avuga kandi ko abaturage bahise bahamagara ubuyobozi bujyajyo bubakoresha inama bubabwira ko batemerewe kujyana abana mu mirima y’umuceri cyangwa kubakoresha n’indi mirimo ivunanye.