SADC yatangiye kohereza intwaro n'ibikoresho izakoresha muri Congo irwana na M23

SADC yatangiye kohereza intwaro n'ibikoresho izakoresha muri Congo irwana na M23

  • SADC igiye kurwana ku mugaragaro na M23

  • Intwaro zikomeye zatangiye koherezwa muri Congo

Nov 27,2023

Ingabo z’umuryango w’ibihugu bya Afrika y’Amajyepfo,SADC zatangiye kujyana muri Congo ibikoresho bya gisirikare zigiye kwifashisha mu guhangana n’umutwe wa M23,wayogoje iki gihugu.

Ubutegetsi bwa Congo bwishimiye ko izo ngabo zigiye gukora ibikorwa byananiye ingabo za EAC zihamaze igihe.

Ikinyamakuru cyo muri Uganda Chimpreports kiravuga ko SADC yatangiye kwegeranya ibikoresho byayo bya gisirikare igiye gukoresha mu guhangana na M23 nkuko iheruka kubyiyemeza aho ndetse muri iki cyumweru twatangiye biteganyijwe ko abasirikare bayo ba mbere bazaba binjiye muri RD Congo.

SADC yiyemeje kurasa ku mutwe wa M23 ikoresheje indege z’intambara n’intwaro za rutura.

Leta ya Congo yitabaje ingabo za SADEC nyuma y’aho itangaje ko itagikeneye ku butaka bwayo ingabo za EAC hamwe n’iza MONUSCO kuko ngo byagaragaye ko ntacyo zikora mu guhangana na M23.

Uyu mutwe wa M23 wigaruriye uduce twinshi two mu ntara ya Kivu zombi. Bikaba biteganyijwe ko mu ntangiriro z’ukwezi k’Ukuboza, aribwo ingabo za EAC na Monusco zizaba zitangiye kuva ku butaka bwa Congo.