Huye: Ku manywa y'iahangu umugabo yafatiwe mu isoko acuruza inyama z'imbwa

Huye: Ku manywa y'iahangu umugabo yafatiwe mu isoko acuruza inyama z'imbwa

  • Umugabo ukekwaho uburwayi bwo mu mutwe yafashwe acururiza inyama z’imbwa mu isoko

Nov 27,2023

Mu karere ka Huye, mu murenge wa Tumba mu murenge wa Tumba, mu kagari ka Cyimana mu mudugudu w’Ubwiyunge, hari kuvugwa amakuru y'umugabo umugabo wafashwe ari gucururiza inyama z’imbwa mu isoko rya Cyanzwarwe.

Amakuru akomeza kandi avuga ko uyu mugabo witwa Kubwimana Anastase wafatanywe inyama z'imbwa, ngo yaba yari asanzwe afite ikibazo cyo mu mutwe. Agifatwa yatangarije ubuyobozi ko yari ashonje bigatuma afata umwanzuro wo kubaga izo mbwa.  

Umukozi ushinzwe imibereho myiza n’iterambere mu kagari ka Cyimana Emilienne Kabatesi yavuze ko uyu mugabo kugira ngo afatwe byaturutse ku baturage babonye arimo acuruza inyama mu isoko i Cyarwa atari umuntu usanzwe ubaga ndetse adasanzwe anacuruza inyama.

Ati “Ni byo uyu mugabo wafatanywe inyama z'imbwa bivugwa ko asanganywe ikibazo cyo mu mutwe gusa akaba yarafashwe ataragira abo azigurisha kandi ko yemereye ubuyobozi ko Yafashwe uyu mwanzuro ugayitse kubera inzara".  

Kabatesi atanga ubutumwa ku bantu babaga amatungo ko badakwiye gucuruza inyama zitapimwe ndetse no kuzicururiza ahatemewe kuko biri mu byakwangiza ubuzima bw’abantu.  

Kabatesi yibukije abaturage ko bagomba kujya bagura inyama zapimwe ndetse zujuje ubuziranenge kugira ngo birinde kurya inyama zabahumanya.   Mu Rwanda amatungo ari ku rutonde agomba gupimwa mbere yo kubagwa imbwa zitarimo, ikaba ari yo mpamvu abazibaga batazipimisha nk’uko bigenda ku yandi matungo kuko bitemewe kubaga imbwa ngo iribwe n’abantu.  

Abantu benshi bakunze kwibaza impamvu umuntu wariye imbwa yamaganwa ndetse akaba yabihanirwa akenshi bituruka ko mu muco Nyarwanda Imbwa itungo ry’imbwa ritaribwa.