Ibyari Ikirori yabihinduye Ikiriyo! Umukwe yishe arashe umugeni we n'abandi bane mu gihe cy'ubukwe bwabo na we ahita yirasa

Ibyari Ikirori yabihinduye Ikiriyo! Umukwe yishe arashe umugeni we n'abandi bane mu gihe cy'ubukwe bwabo na we ahita yirasa

Nov 27,2023

Mu gihugu cya Thailand, hakomeje kuvugwa inkuru y'incamugongo , aho umugabo witwa Chaturong Suksuk usanzwe ukina imikino y’abafite ubumuga, wanahoze ari umusirikare, yishe arashe umugeni we n’abandi bantu bane nuko na we ariyica, ku munsi w’ubukwe bwe.

Uyu mugabo wari ufite imyaka 29 y'amavuko n'umukunzi we Kanchana Pachunthuek wari ufite imyaka 44, bari bashyingiranwe ku wa gatandatu mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Thailand.

Groom murders his bride at wedding party - Thai Examiner

Amakuru avuga ko uwo mugabo yavuye mu birori by’ubukwe mu buryo butunguranye agaruka azanye imbunda, arasa umugore we, nyirabukwe wari ufite imyaka 62, n’umugore w’imyaka 38 uvukana n’umugore we. Amasasu yayobye yakubise ku bashyitsi babiri, bahise bihutanwa bajyanwa ku bitaro ariko birangira umwe muri bo apfuye.

婚礼爆骇人血案新郎突大肆开枪杀4人含新娘岳母| 文学城

Polisi yabwiye ikinyamakuru cya BBC dukesha iyi nkuru ko Chaturong “yari yasinze cyane icyo gihe”, ariko ko icyamuteye gukora ayo mahano kitaramenyekana.

Polisi yongeyeho ko iyo mbunda n’amasasu yabiguze mu mwaka ushize mu buryo bukurikije amategeko.