Imana ibakire mu bayo! Imodoka ya Kaminuza y'U Rwanda yakoze impanuka ikomeye batatu bahita bapfa

Imana ibakire mu bayo! Imodoka ya Kaminuza y'U Rwanda yakoze impanuka ikomeye batatu bahita bapfa

Nov 27,2023

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 26 Ugushyingo 2023, Ni bwo Imodoka ya Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Busogo, yakoreye impanuka mu Karere ka Gakenke, Umurenge wa Gakenke mu Kagari ka Buheta mu Mudugudu wa Karorero abantu batatu bahita bapfa.

Amakuru avuga ko iyi modoka ya Kaminuza y'u Rwanda yavaga i Musanze yerekeza i Kigali noneho yagera muri Gakenke igata umuhanda bituma igonga umuntu ahita apfa, irakomeza ikubita abari ku igare hapfamo umwe, ni ko gukomeza igwa mu Mugezi wa Base hamwe n’abantu batanu bari bayirimo ndetse uwari uyitwaye yahise yitaba Imana.

Ni impanuka yatumye iyi modoka igwa mu Mugezi wa Base inakomerekeramo abandi batanu.    
 
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Mwiseneza Jean Bosco, yemeje aya makuru avuga ko abitabye Imana n’abakomeretse bajyanywe ku Bitaro bya Nemba. Ati “Ni byo impanuka yabaye, abantu batatu bahasiga ubuzima ndetse abandi batanu bakomeretse. Abitabye Imana ndetse n’abakomeretse bajyanywe ku Bitaro bya Nemba.’’  
 
Yakomeje avuga ko hakiri gukorwa iperereza ngo hamenyekane neza icyaba cyateye impanuka yajyanye ubuzima bw’abantu nkuko Igihe kibitangaza dukesha iyi nkuru.  
 
SP Mwiseneza yaboneyeho gusaba abakoresha umuhanda kujya bigengesera bakubahiriza amategeko ndetse n’abafite ibinyabiziga turabibutsa kujya bita ku buzima n’ubuziranenge bwabyo.