Rayon Sports irakina na Etincelles idafite umwe muri ba kizigenza bayo

Rayon Sports irakina na Etincelles idafite umwe muri ba kizigenza bayo

  • Aruna Moussa Madjaliwa ntago akina umukino wa Rayon Sports na Etincelles

  • Youssef Rharb ntaza kugaragara ku mukino wa Rayon Sports na Etincelles

Nov 25,2023

Ikipe ya Rayon Sports yashyize hanze abakinnyi umutoza Mohammed Wade azifashije yakirwa na Etincelles FC kuri uyu wa Gatandatu i Rubavu hakinwa umunsi wa 11 wa shampiyona.

Abakinnyi bose barahari uretse Aruna Moussa Madjaliwa ushobora kuba afite imvune kuko ntiyanakinnye mu mikino 2 u Burundi buheruka gukina na Gambia na Gabon.

Aruna Moussa Madjaliwa yagize imvune yoroheje yagiriye mu mwiherero w’Intamba mu Rugamba. Biteganyijwe ko azatangira imyitozo kuwa Mbere tariki 27.11.2023.

Madjaliwa niwe mukinnyi ngenderwaho mu kibuga hagati muri Rayon Sports ndetse igihe ari muzima ntajya asimburwa.

Rayon Sports ikeneye gutsinda Etincelles FC kugira ngo izamure amanota muri shampiyona.

Mu bandi bakinnyi Rayon Sports idafite ni Youssef Rharb byavugwaga ko ashobora kugarurwa mu gihe Eid Mugadam we nta makuru ahari.

Abakinnyi Rayon Sports izakoresha ihura na Etincelles FC: