Gen (Rtd) James Kabarebe yitabiriye inama ya  44 y’Abaminisitiri ba Afurika y'Iburasirazuba

Gen (Rtd) James Kabarebe yitabiriye inama ya 44 y’Abaminisitiri ba Afurika y'Iburasirazuba

Nov 23,2023

Gen (Rtd) James Kabarebe, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, yitabiriye inama ya 44 y’Abaminisitiri ba EAC i Arusha, muri Tanzania.

Ni mu gihe ku wa Gatanu tariki 24 Ugushyingo 2023, i Arusha muri Tanzania hategerejwe Inteko Rusange y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).  

Iyi nama iteranye ku nsangamatsiko igira iti: “Kwihutisha ibikorwa bizahura ubukungu binyuze mu kurengera ibidukikije no kwimakaza umutekano w’ibiribwa hagamijwe imibereho myiza.”  

Umunyamabanga mukuru wungirije wa EAC, Hon. Andrea Ariik Malueth, ubwo yatangizaga iyi nama, yasabye ibihugu byose binyamuryango kwitegura kuzitabira inama ya COP 28 ku bijyanye n’imihindagurikire y’ikirere izabera i Dubai, muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu no kugaragaza aho umuryango wa EAC uhagaze.  

Yagaragaje kandi ko mu byemerejwe mu nama nk’iyi iheruka yabereye i Bujumbura mu Burundi muri Werurwe 2023, hari byinshi byagezweho mu byari byashyizwe ku murongo, birimo by’umwihariko ubugenzuzi n’ibiganiro na Repubulika ya Somalia kugira ngo yemererwe kuba umunyamuryango muri EAC.  

Mu ngingo zaganiriweho muri iyi nama harimo gusuzumira hamwe raporo zitandukanye zirimo ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemezo byafashwe n’Inama iheruka, ibikorwa birambye by’imari mu muryango, ibibazo bya gasutamo n’ubucuruzi ndetse na politiki y’ifaranga muri EAC.  

Harimo kandi raporo ku bikorwa Remezo, Umusaruro wagezweho, Imibereho na Politiki, ibibazo by’ubukungu, gasutamo n’ubucuruzi, imari n’abakozi n’ibindi bitandukanye.  

Iyi nama yagombaga no gusuzumirwamo ingengabihe y’ibikorwa bya EAC byo kuva mu Kwakira 2023 kugeza muri Kamena 2024.