Rusizi: Umugore yatemye uwo abereye mukase bapfa ibishyimbo

Rusizi: Umugore yatemye uwo abereye mukase bapfa ibishyimbo

Nov 23,2023

Mu Murenge wa Gikundamvura mu kagari ka Kizura, hari umugore watemye ikiganza umugabo abereye mu ka se bapfa ibishyimbo biri mu murima.

Ibi byabaye ku itariki ya 22 Ugushyingo 2023, umubyeyi witwa Nyirandababonye Thacienne w’imyaka 49 y’amavuko, yatemye ikiganza cya  Habanabashaka Elisé w’imyaka 25 y’amavuko abereye mukase bapfa ibishyimbo byo mu murima bahuriyemo bagiye  kubisarura.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gikundamvura Baziki  Yusufu, yahamije aya makuru avuga ko ari amakimbirane yo mu muryango. Ati”byabaye ejo mu gitondo nka saa tatu,yumvaga ko umurima ari uwa se ajyamo gusarura mukase amusanzemo, aramuhagarika aranga amutema ikiganza“.

Mu butumwa bw’uyu munyamabanga Nshingwabikorwa,yasabye abaturage ko mugihe bafite amakimbirane mu miryango bajya begera ubuyobozi bukabafasha kubikemura. Ati”Ubutumwa tugenera abaturage n’uko iyo hari icyo umuryango utumvikanaho bakwegera ubuyobozi bukabafasha kugikemura bakirinda kwihanira“.

Uwahohotewe yagiye ku kigo nderabuzima cya Gikundamvura ahabwa ubuvuzi bw’ibanze asubira mu rugo, uwakoze urugomo we afungiye kuri RIB Sitasiyo  ya Muganza.