Ikipe ya Rayon Sports yazanye rutahizamu mushya, abakeba bacika ururondogoro

Ikipe ya Rayon Sports yazanye rutahizamu mushya, abakeba bacika ururondogoro

Nov 23,2023

Ikipe ya Rayon Sports yakiriye rutahizamu Alsény Camara Agogo, umunya-Guinée-Conakry waje kuyikinira. Iyi kipe ikaba yemeje ko yamwakiriye ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X.

Amafoto Rayon Sports yashyize kuri urwo rubuga yerekana Alsény Camara Agogo akigera ku kibuga cy’indege cya Kigali, aho yakiriwe n’abarimo Ngabo Roben usanzwe ari umuvugizi wayo. Alsény Camara Agogo w’imyaka 28 y’amavuko, yakiniraga HUS Agadir yo muri Maroc.

Peut être une image de 1 personne, partie de basket et maillot de basketUyu rutahizamu w’igisore asanzwe anakinira Ikipe y’igihugu ya Guinée (Syli National), dore ko nko muri CHAN ya 2016 yabereye mu Rwanda yayitsindiye igitego ubwo yagwaga miswi na Les Aigles de Cartage ya Tunisie ibitego 2-2.

Byitezwe ko nyuma yo kugera i Kigali agirana ibiganiro bya nyuma na Rayon Sports, mbere yo gushyira umukono ku masezerano.
Iyi kipe ikunzwe kurusha izindi yamanuye uyu rutahizamu mu gihe yari isanzwe ifite ikibazo gikomeye mu busatirizi bwayo.

Umunya-Uganda Musa Esenu wasaga n’ubuyoboye ashinjwa kuba asanzwe ahusha ibitego byabazwe, ndetse amakuru avuga ko Murera iri mu nzira zo gutandukana na we.

Ni Esenu ushobora kuzayisohokanamo n’umunya-Maroc Youssef Rharb cyo kimwe n’umunya-Sudani, Mugadam Abakar Mugadam.