Dore ibyo Miss Jolly yasubije abamushinja gutuka abagabo ko ari 'Inyana z'Imbwa'

Dore ibyo Miss Jolly yasubije abamushinja gutuka abagabo ko ari 'Inyana z'Imbwa'

Nov 22,2023

Miss Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2016, yavuze ko abababajwe n’amagambo yigeze kuvuga ku bantu b’imburamukoro abagereranya n’inyana z’imbwa nabo ubwabo bashobora kuba bafite ikibazo.

Yabigarutseho nyuma yo kwibasirwa n’umwe mu bakoresha urubuga rwa Twitter. Byari nyuma y’ubutumwa uyu muntu yibaza ku gihembo Miss Jolly yegukanye muri Zikomo Africa Awards, mu cyiciro cya ‘Best Zikomo Motivation Speaker’ nk’umwe mu bavuga rikumvikana muri Afurika.

Uyu wiyita Cpt Bad Liar yanditse ati “Ese abantu batanga ibi bihembo bagendera kukii? Ibaze umuntu nka Jolly Mutesi wita abagabo ngo ni ‘Inyana z’imbwa’ bakamuha igihembo cy’umuntu uvuga rikijyana?’’

“Niba abazajya bishongora bakavuga n’ibiterekeranye bazajya bahabwa ibihembo muraje murebe ihangana rigiye kuba.’’

Image

Nta kuzuyaza Mutesi yahise aza ahatangirwa ibitekerezo kuri ubu butumwa, ati “Ese ko ntabavuze mu mazina mwababajwe n’iki niba mutari zo?’’

Aya magambo ya Mutesi Jolly yongeye kuzamura ibitekerezo bya benshi bamwe bamushinja kwirata, abandi baramushyigikiye.

Mu 2022 nibwo Mutesi Jolly yavuze amagambo ataravuzweho rumwe kugeza n’uyu munsi. Byari mu kiganiro yagiranye na Isibo TV aho yabajijwe n’umunyamakuru ngo ‘Ntabwo ujya wibona wambaye agatimba?’

Icyo gihe undi mu gusubiza yavuze amagambo agaragaza ko gushaka atari cyo kintu cy’ibanze cyane ko hari abashakana n’abantu ariko bakatera umwanya, abagereranya n’inyana z’imbwa.

Icyo gihe yagize ati “Ntabwo mbibona. Ntabwo waba wananiwe kwiyobora ngo ushobore urugo[…] kujya gushingira ngo umuntu nashake nibwo azamenya ko afite inshingano ntabwo aribyo. Hari abantu benshi dufite b’imburamukoro. Hari abashakana n’abantu bakababera inyana z’imbwa. Hari igihe ushaka umuntu akakwangiriza umwanya. Ntabwo umuhungu aba imburamukoro wenyine hari n’igihe umukobwa aba gutyo.’’

Mutesi Jolly ni umwe mu bakobwa banyuze muri Miss Rwanda badakunze kuripfana cyane iyo bigeze ku kwibasirwa ku mbuga nkoranyambaga.