Perezida Tshisekedi yaba agiye guhindura ibitekerezo nyuma y'uruzinduko rw'ushinzwe Ubutasi muri Amerika yagiriye mu Rwanda no muri RDC

Perezida Tshisekedi yaba agiye guhindura ibitekerezo nyuma y'uruzinduko rw'ushinzwe Ubutasi muri Amerika yagiriye mu Rwanda no muri RDC

Nov 22,2023

Perezida Kagame yakiriye anagirana ibiganiro n’Umuyobozi ushinzwe ubutasi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Avril Haines, wagiriye uruzinduko mu Rwanda ku Cyumweru tariki 19 Ugushyingo 2023.

Perezidansi y’u Rwanda yatangaje ko aba bayobozi bagiranye ibiganiro byubaka byibanze ku buryo bwo guhosha imvururu no gushaka umuti w’ibibazo bitera umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Uyu bwakeye ajya i Kinshakasa abonana na Perezida w’iki gihugu, Félix Antoine Tshisekedi na we bagirana ibiganiro nk’ibyo nk’uko ubutumwa bw’Ibiro bya Perezida Biden bwagiye ahagaragara kuri uyu wa 21 Ugushyingo, bubivuga.

Abakuru b’ibihugu byombi ngo biyemeje gutera intambwe igamije kugabanya umwuka mubi, ishingiye ku myanzuro yafatiwe mu biganiro by’i Luanda muri Angola na Nairobi muri Kenya, bigizwemo uruhare n’abakuru b’ibihugu byo mu karere.

Ubu butumwa bukomeza bugira buti "Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yakiriye neza iyo ntambwe ibihugu byombi byiyemeje gutera kandi izakomeza kubigenzura no gushyigikira ibikorwa bya dipolomasi n’ubutasi hagati yabyo hagamijwe guteza imbere umutekano n’ubukungu by’Abanyecongo n’Abanyarwanda."

Umuyobozi w’Ubutasi bwa USA yasabye aba bakuru b’ibihugu kuganira bagafatanya mu gukemura ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC.

Perezida Tshisekedi yari aherutse kuvuga ati ’Ibyanjye na Perezida Kagame byararangiye, sinzongera kuvugana na we tukikiri kuri iyi si,’ none dore Diregiteri