Kigali: Batanu bakoraga ku nyubako bagwiriwe n'umukingo batatu hahita bapfa, bagenzi babo batungurwa no kubwirwa gukomeza imirimo

Kigali: Batanu bakoraga ku nyubako bagwiriwe n'umukingo batatu hahita bapfa, bagenzi babo batungurwa no kubwirwa gukomeza imirimo

Nov 21,2023

Ku isaha ya saa Kenda z'umugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki ya 20 Ugushyingo 2023, Nibwo mu mudugudu w'Isangano akagari k'Ubumwe  mu murenge wa Muhima akarere ka Nyarugenge, abantu batatu bapfuye bagwiriwe n'umukingo uri ahasizwa ikibanza cyo kubakwamo.

N'inkuru y'incamugongo itakiriwe neza n'abahakorera ndetse n'abandi baturage bari aho iyi mpanuka yabereye aho bavugaga ko icyabashenguye cyane ari ukuntu ba nyakwigendera batatu bari muri batandatu uyu mukingo wagwiriye bapfuye noneho imirimo ya kompanyi bakoreraga yitwa Green Land Plaza igahita ikomeza biturutse ku itegeko ryatanzwe n'ubuyobozi.   Inzego z'ubuyobozi zitandukanye kuva ku mudugudu kuzamuka byu mwihariko abakozi batandukanye b'umurenge wa Muhima, iz'umutekano, irondo, Dasso, Polisi n'Urwego rw'ubugenzacyaha, RIB bahise baza aho iyi nkuru yatangiye kumvikanira maze batangira ubutabazi bw'ibanze.  

Umwe mu baturage bari ahabereye ibi byago, yabwiye BTN dukesha iyi nkuru ko batunguwe no kubona abantu bapfa noneho imirimo igahita ikomeza kandi byari byitezwe ko ihita ihagarara. Yagize ati" Biratangaje cyane kubona abantu bapfa hanyuma abo bakorana bagakomeza imirimo".  

Aba baturage bakomeza bavuga ko abakoresha babo babasuzugura ntibabahe agaciro banashingiye kukuba  abagerageje gutabara bahise baterwa ubwoba ko bahita birukanywa.Bati" Ibaze ko abantu bapfa abandi bagakora noneho wanatabara bakakubwira ko bakwirukana".  

Umunyambanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Muhima, Mukandori Grace yahamirije aya makuru BTN aho yavuze uko bakiriye amakuru ndetse nuko igikorwa cyabaye cyo kubatabara.  Agira ati" Twamenye amakuru ku isaha ya saa Kenda n'iminota Mirongo Itatu n'Itatu( 15h33'pm), ubwo batubwiraga ngo muzi ibyabaye mu murenge wanyu? Abantu bishwe bahanukiwe n'umukingo". Akomeza ati" Twahise dutabaza inzego zihegereye, akagari kuko aribo bari bahegereye natwe duhita tuhagera mu gihe gito gishoboka. Abantu batatu nibo bapfuye muri batandatu bagwiriwe n'umukingo bahita bajyanywa ku bitaro bihegereye".

Imirambo ya banyakwigendera yarajwe mu buruhukiro bw'ibitaro bya Kanyinya kugirango ikorerwe isuzumwa.