Juvénal arashinjwa kugira uruhare mu kuroga ikipe ya Kiyovu Sports

Juvénal arashinjwa kugira uruhare mu kuroga ikipe ya Kiyovu Sports

Nov 20,2023

Perezida w’Umuryango Kiyovu Sports, Ndorimana Jean François Régis "Général", yavuze ko ibyo kurogwa kw’iyi kipe byatumye itsindwa na Sunrise FC muri Gicurasi 2023, byagizwemo uruhare n’uwahoze ari Umuyobozi wayo, Mvukiyehe Juvénal, binyuze ku muganga yihereye akazi ubwe.

 

Uburyo Kiyovu Sports yatakajemo ibikombe yari ifiteho amahirwe menshi yo kwegukana mu mwaka w’imikino wa 2021/22 na 2022/23, biri mu bikibazwaho kugeza ubu.

Iki kibazo cyo gutakaza ibikombe kiri mu byagarutsweho mu Nteko Rusange Isanzwe yahuje abanyamuryango ba Kiyovu Sports ku wa 19 Ugushyingo 2023.

Umuyobozi w’Abafana ba Kiyovu Sports ku rwego rw’Igihugu, Minani Hemedi, yahagurutse asaba ijambo ndetse anagaragaza ko hari byinshi yagombaga kuvuga muri iyi Nteko Rusange, cyane ko hari byinshi byabaye bigatuma Urucaca rutakaza igikombe inshuro ebyiri.

Minani yabanje kubanza kwitana ba mwana na Team Manager wa Kiyovu Sports, Kigundu Ibrahim ’Baba’, nk’uwagize uruhare mu gutsindisha ikipe ku mukino wayihuje na Sunrise FC mu mwaka ushize w’imikino ari na wo yatakarijeho igikombe.

Gusa, uyu yigaruye avuga ko amakosa yose yabaye yari ashingiye ku kuba barashyigikiye Mvukiyehe Juvénal, abanyamuryango bahamije ko atari akwiriye kuba yarayiyoboye. Ati “Ndi mu bantu bake babaye hafi ya Perezida Juvénal, ariko iyo umuyobozi akoze ibitandukanye n’ibyatumye umuba hafi nawe uramuhinduka ukavuga n’impamvu umuhindutse. Iyo utabikoze bakwita kimwe nawe. Mu myaka ibiri tumaze tutabona igikombe kandi Team Manager [Baba] yahoraga avuga ngo birukane Karim cyangwa Hemedi.”

“Ntabwo twumva ukuntu APR FC yaroze Kiyovu Sports, Team Manager tukaba turi kumwe na we hano akaba atatubwira ngo ni nde wazanye bwa burozi. Ntabwo ndi bujye muri byinshi [abwira Perezida wa Kiyovu Sports wari uyoboye inama].”

Mu gihe Minani yari akiri kuvuga, Perezida wa Kiyovu Sports, Ndorimana Jean François Régis "Général" yamuciye mu ijambo amusaba ko yagira icyo avuga ku byavuzwe ko abakinnyi barozwe ku mukino wabereye mu Karere ka Nyagatare.

Yagize ati “Utarajya kure, reka mbanze nkusubize kuri icyo kibazo, ntaza no kubyibagirwa. Ndashaka kuvuga kuri iki kibazo cy’ukuntu ikipe yarozwe kandi ifite Team Manager. Njye nageze aho numva ngiye kwandika ibaruwa kuko numvaga twibwe bigaragara.”

“Hari andi makuru muzamenya mutazi kandi azagera aho akajya hanze, ibyo bintu ndagira ngo nkubwire ngo 90% ntabwo byakozwe n’aba ngaba na ‘Staff’, byakozwe na Perezida wabo [Mvukiyehe Juvénal]. Akoresheje umuganga yizaniye ku giti cye.”

“Njye nagiye mu nzego z’ubuyobozi kandi bukuru, ndababwira nti ‘twebwe twararozwe, bandogeye ikipe, kandi nashoye amafaranga yanjye, nagiye i Nyagatare ndarayo, ntanga amafaranga mu mwiherero ndetse byose ndabiheba.”

“[...] Hemedi, waba uzi amagambo uriya mugabo bita Birali yanditse? Ibyo yabwiye Ubutabera. Ibyo yavuze birimo ibintu wabona, ugahita uvuga ngo izina Kiyovu, Imana iyibarire risohoke muri kiriya kirego, bazakurikirane abo babikoranye ariko Kiyovu itarimo. Ni ibintu bye yipangiye ku giti cye, abizi, n’abo babikoranye kandi igihe kizabishyira hanze.”