Uwicyeza Pamela, witegura kurongorwa na The Ben, yakorewe ibirori bya Bridal Shower

Uwicyeza Pamela, witegura kurongorwa na The Ben, yakorewe ibirori bya Bridal Shower

Nov 19,2023

Uwicyeza Pamella ugiye kurushinga n'umuhanzi The Ben yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi bizwi nka ‘Bridal shower’.

 

Ni ibirori byabereye ahitwa Wood Habitat ku Kimihurura, byitabirwa n’inshuti z’uyu mukobwa zitandukanye.

Mu mashusho yashyizwe hanze na bamwe mu nshuti z’uyu mugore agaragara yishimye ari kuririmba ubona ko yizihiwe.

Byitezwe ko ubukwe bwa Uwicyeza Pamella na The Ben buzaba ku wa 15 Ukuboza, ahateganyijwe umuhango wo gusaba no gukwa mu gihe ku wa 23 bazasezerana imbere y’Imana mu birori bizabera muri Kigali Convention Centre.

The Ben na Uwicyeza bagiye gukora ubukwe nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko muri Kanama 2022, umuhango wabereye ku biro by’Umurenge wa Kimihurura.

Mu Ukwakira 2021, The Ben yambitse impeta Uwicyeza Pamella amusaba niba yakwemera kuzamubera umugore, undi na we arabimwemerera.

Mu 2019 ni bwo hatangiye kuvugwa inkuru z’urukundo hagati ya The Ben na Uwicyeza Pamella.

Abifuza kuzitabira ubukwe bwa The Ben ariko batazabasha kugera aho buzabera, batekerejweho n’uyu muhanzi wateguye uburyo bazabukurikira hifashishijwe ikoranabuhanga.