Liberia: Joseph Boakai yabaye Perezida atsinze George Weah wari usoje manda

Liberia: Joseph Boakai yabaye Perezida atsinze George Weah wari usoje manda

Nov 19,2023

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 17 Ugushyingo 2023, Ni bwo hamenyekanye uwatorewe kuyobora igihugu cya Liberia hagati ya Joseph Boakai na George Weah bari bahataniye uyu umwanya.

  George Weah wakanyujijeho muri ruhago mbere yuko aba perezida, yatangaje ko Abanya-Liberia bagaragaje amahitamo yabo kandi ko agiye kuyubaha.   Byitezwe ko George Weah  wayoboye iki gihugu kuva mu mwaka wa 2018, Azahererekanya ububasha na Joseph Boakai mu kwezi kwa mbere k’umwaka utaha wa 2024.   Nyuma y’uko amajwi yose abaruwe, Komisiyo y’amatora yavuze ko Joseph Boakai yagize amajwi ibihumbi 28 angana na 50.89% naho George Weah agira 49.11%.   Joseph Boakai w’imyaka 78 y’amavuko usibye kuba yarigeze kuba Visi Perezida w’iki gihugu, amaze imyaka irenga 30 akora mu mirimo ya Leta ya Liberia.   Si ubwa mbere aba bagabo bahanganye mu matora kuko mu mwaka wa 2018 ubwo George Weah yatsindaga amatora nabwo yari ahanganye na Joseph Boakai icyo gihe akaba yari ashyigikiwe n’umubare munini w’urubyiruko nkuko AFP ibitangaza dukesha iyi nkuru.