Abakinnyi 10 b'abarundi batorokeye muri Croatia bagiye gukina, bisanze muri gereza

Abakinnyi 10 b'abarundi batorokeye muri Croatia bagiye gukina, bisanze muri gereza

Nov 18,2023

Abakinnyi b’ikipe y’Uburundi y’abatarengeje imyaka 19 ya Handball batorotse ubwo bari bitabiriye imikino y’igikombe cy’isi cyabereye muri Croatia tariki 9 z’ukwezi kwa munani 2023 bisanze bafungiye mu u Bubirigi.

Mu bakinnyi 12 hasigaye abakinnyi babiri gusa n’abari babaherekeje. Bose uko ari icumi bahise bajya gusaba ubuhungiro mu gihugu cy’Ububiligi.

Ariko kuva itariki 7 z’ukwezi k’Ugushyingo,barindwi muri bo bahise batabwa muri yombi barafungwa.

Bivugwa ko bafunzwe ubwo bari bitabye ikigo cy’abinjira n’abasohoka mu Bubiligi (Office des étrangers) kugira ngo basobanure icyatumye basaba ubuhungiro muri icyo gihugu.

Icyo kigo kandi kiremeza ko bafungiwe mu kigo kiri ku kibuga cy’indege cy’i Buruseli , Zaventem (Centre fermé), kizwi nk’igifungirwamo ababa mu Bubiligi batabifitiye uruhushya, mu gutegereza ko basubizwa iwabo cyangwa biregura.

Ubunganira mu by’amategeko, umunyamategeko Gustave Niyonzima asaba Ububiligi ko butahirahira ngo bubirukane.

Agira ati:"Birababaje kubona barafungiye ahantu nk’aho kandi barasabye ubuhungiro.

Binyuranye n’amategeko. Ububiligi buzi ibibazo Uburundi bufite. Ibibazo byinshi birimo gufungirwa ubusa, ubukene,ruswa no kwica uburenganzira bwa muntu n’ibindi bibazo byinshi.

Birakwiye ko ububiligi butahirahira ngo bugire icyo bukora mu kubirukana kuko byaba bunyuranije n’amategeko mpuzamahanga agenga impunzi."

Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru Het Nieuwblad mu ntangiriro z’ukwezi kwa cyenda, Nicole de Moore,Umunyamabanga wa leta y’Ububiligi ushinzwe abinjira n’abasohoka hamwe n’abasaba ubuhungiro, yatangaje ko abo basore b’abarundi basabye ubuhungiro mu bubiligi.

Ariko akemeza ko amategeko asobanutse cyane cyane amasezerano ya Dublin avuga ko igihugu winjiriyemo bwa mbere ari cyo usabiramo ubuhungiro.

Yakomeje avuga ko "mu bisanzwe Croatia ni yo yareba ibijyanye n’ubuhungiro bwabo kuko ari yo yabahaye impapuro zo kwinjira ku mugabane w’i Burayi."