Michel Masabo wari umunyamabanga mukuru w'ikipe ya  APR FC yirukanwe

Michel Masabo wari umunyamabanga mukuru w'ikipe ya APR FC yirukanwe

Nov 17,2023

Mu Ikipe y’ingabo z’igihugu hakomeje kubamo impinduka aho zageze no mu bunyamabanga bukuru bw’iyi kipe aho Michael Masabo wari umaze hafi imyaka 3, ari kuri uyu mwanya yamaze kuwukurwaho.

Taliki ya 8 Mutarama 2021, nibwo hari hatangajwe impinduka mu buyobozi bwa APR FC hafi ya bwose ndetse n’umwanya w’umunyamabanga mukuru uhabwa Michael Masabo asimbuye uwari uwusanzweho Rtd Lt Col Sekaramba Sylvestre.

Mbere gato y’uko uyu mwaka w’imikino utangira nibwo hari habaye impinduka mu buyobozi bukuru bwa APR FC kuva ku muyobozi mukuru (Chairman) umwungirije no mu yindi myanya ndetse no mu kibuga nkaho hajemo abatoza bashya n’abakinnyi benshi bashya ariko mu bunyamabanga bukuru ho niho hatari higezwe hakorwaho.

Haracyategerejwe kureba ninde uzasimbura Michael Masabo kuri uyu mwanya kuko ni umwe mu myanya y’ingenzi cyane ku buyobozi bw’ikipe iyo ariyo yose y’umupira w’amaguru si muri APR Fc gusa.

Michel Masabo wari umunyamabanga mukuru wa APR yirukanywe