Ikizungerezi cyahengereye umugabo yatwawe n'agatotsi, kimujombagura icyuma arapfa

Ikizungerezi cyahengereye umugabo yatwawe n'agatotsi, kimujombagura icyuma arapfa

Nov 17,2023

Mu gihugu cya Afurika y'Epfo hakomeje kugarukwa ku nkuru y'ikizungerezi kimenyerewe ku mbuga nkoranyambaga, nk'igikurura abagabo cyane, cyivuganye umugabo ubwo yari mu gitanda asinziriye.

Uyu mugore ukiri muto wo muri Afurika y’epfo wakundwaga na benshi ku mbuga nkoranyambaga, yateye icyuma umugabo we ubwo yari asinziriye aramwica.

Nk’uko amakuru abitangaza, ngo aba bashakanye batonganye ariko bariyunga mbere yo kuryama. Nyakwigendera yatekereje ko byose bimeze neza nyuma yo gukemura amakimbirane n’umugore we ukiri muto, atazi ko afite umugambi mubi.

Bivugwa ko uyu mugore utavuzwe amazina yafashe icyuma ubwo umugabo we yari asinziriye aramwica.

Umugore wakururaga benshi ku mbuga nkoranyambaga yubikiriye umugabo we asinziriye aramwica

Aba bashakanye bahoraga bishimye ku mbuga nkoranyambaga ariko inyuma yaho,urugo rwabo rwagurumanaga.