Amashusho y'abantu bahatiraga umurambo kwitwara kuri moto bagiye kuwushyingura akomeje guca ibintu

Amashusho y'abantu bahatiraga umurambo kwitwara kuri moto bagiye kuwushyingura akomeje guca ibintu

Nov 14,2023

Igikuba cyacitse mu bantu nyuma y'amashusho akomeje gukwirakwira hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umuntu wapfuye barimo kumuhatira gutwara Moto mu gihe cyo kumushyingura.

Ni umugabo wo mu gihugu cya Ghana witabye Imana. Ku munsi wo kumushyingura, baramufashe bamushyira kuri Moto imwe y'amapine atatu nyuma akajya ahatirizwa kuyitwara ariko afashijwe n'abandi bantu batatu nk'uko bitangazwa na Face Of Malawi.

Ubwo yari ajyanywe gushingurwa, abantu benshi bari bahuruye bari kureba ibiri kujya mbere ubona ko bose batangariye icyo gikorwa cyo gufata umuntu wapfuye ukamushyira ku kinyabiziga hanyuma ukajya umuyobora ariko bikamera nk'aho ariwe utwaye.

Gusa ariko ntabwo byigeze bitangazwa impamvu nyamukuru yaba yatumye uwo murambo uhabwa ako kazi ko kwitwara mu gihe cyo kujya kuwushyingura.

Abantu batandukanye bakomeje gutanga ibitekerezo kuri iki gikorwa ariko abandi bagahamya ko buriya buri gihugu kigira umuco wacyo, bityo ko abantu batagakwiye kubitindaho babyibazaho byinshi buriya hari impamvu runaka yatumye bikorwa.

Umurambo wahatirijwe kwitwara kuri moto ugiye gushyingurwa