Abantu batunguwe cyane no kubona umupfumu Salongo asezeranira mu rusengero [AMAFOTO]

Abantu batunguwe cyane no kubona umupfumu Salongo asezeranira mu rusengero [AMAFOTO]

Nov 13,2023

Abantu benshi batunguwe cyane, abandi barumirwa bifata ku munwa, nyuma yo kubona uzwi nk'umupfumu, Rurangirwa Wilson benshi bazi nka Salongo wamamaye ku mbuga nkoranyambaga, yasezeranye n’umugore we.

Ni ibirori byabereye muri Salle Polyvalente ya Paroisse Saint Pierre Cyahafi ku Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge.

Ni ubukwe bwatunguye benshi batiyumvishaga uko umugabo uvuga ko ari umupfumu agiye gusezerana imbere y’Imana asize imigenzo ye akoresha mu bupfumu.

Ni ubukwe bubaye nyuma y’umuhango wo gusaba no gukwa wabaye tariki 2 Nzeri 2023 asaba umugore we Muzirankoni Joseline bamaranye imyaka isaga 11 babana ndetse bafitanye abana babiri.

Muri ubu bukwe bwa Salongo hagaragaye ibyamamare batandukanye barimo Eric Senderi waririmbiye abageni, Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka “Ndimbati” muri Sinema Nyarwanda, Pasiteri Niyonzima Claude, n’abandi.

Salongo benshi bazi ko ari umupfumu, mbere yo kwakira abitabiriye ubukwe bwe yabanje kujya mu gikari aho yise “inzu y’i Bwami” asa nk’ukora imihango idasanzwe, abona kuza kwakira abantu bari bitabiriye ubukwe bwe.