Biravugwa. Muri Darfour hashobora kuba jenoside. Impungenge ni zose

Biravugwa. Muri Darfour hashobora kuba jenoside. Impungenge ni zose

Nov 13,2023

Umuryango w’Ubumwe bw’Uburaya uraburira ko muri Darfun imwe mu ntara za Sudani hashobora kwaduka icyo bise indi Jenoside.

Mu itangazo uyu muryango wasohoye harimo ko uhangayikishijwe n’imvururu zanze kurangira kandi zihitana benshi mu ntara ya Darfour.

Joseph Borell ushinzwe ububanyi n’amahanga muri uwo muryango, avuga ko amakuru Ubumwe bw’Uburaya bufite yerekana ko abantu 1000 bo mu bwoko bw’aba Masalit, biciwe mu karere ka Ardamta kari mu burengerazuba bw’intara ya Darfour mu cyumweru gishize.

Ku bw’umuryango w’ubumwe bw’Uburaya, abo bantu 1000 bishwe mu gihe cy’iminsi ibiri gusa, EU yashyize ubu bwicanyi ku mutwe wa RSF uri kurwanira ubutegetsi muri Sudan

Muri iryo tangazo, Ubumwe bwa Buraya bwanditse buti: “ Ubu bunyamaswa buje bwiyongera mu bundi bukorwa na RSF, igamije gukuraho ubwoko bw’aba Masalit, butari mu muryango w’Abarabu.

Ni bwo bwicanyi buhitanye abantu benshi mu gihe gito kuva mu kwezi kwa gatandatu. Amahanga ntashobora kwirengagiza ibibera muri Darfour. Ntashobora kwemera iyindi Jenoside muri iyo ntara”

RSF irwanira ubutegetsi bwa Sudani, mu cyumweru gishize yatangaje ko yigaruriye icyicaro gikuru cya gisirikare cyo mu mugi wa El Geneina, kiganjemo ubwoko bw’aba Masalit.

Icyakora uyu mutwe Uhakana wivuye inyuma ko nta ruhare na ruto ufite mu makimbirane y’ubwoko ari muri icyo gisagara.

Ubuyobozi bw’ubwoko bugwiriyemo Abarabu nabo bavuga ko nta ruhare bafite muri ayo makimbirane.

EU isoza itangazo ryayo yibutsa ko hagati y’umwaka wa 2003, n’uwa 2008, amakimbirane y’amoko muri Darfour yahitanye abantu bagera ku bihumbi 300, atesha izabo abarenga imiriyoni 2.