Umugore yanze gusiga abana be bimuviramo urupfu. Umugore bivugwa ko yishwe n'umugabo we yababaje benshi

Umugore yanze gusiga abana be bimuviramo urupfu. Umugore bivugwa ko yishwe n'umugabo we yababaje benshi

Nov 13,2023

Inkuru iteye agahinda ikomeje kubabaza abatari bake, ni iy'umugore wari umuforomokazi wakubiswe n'umugabo we kugeza yitabye Imana nyuma yo kumara igihe ahatirizwa n'abaturanyi be gutandukana nawe ariko yarabaye ibamba.

Nk'uko inkuru ikomeje kubarwa n'umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, uzwi ku mazina ya Amarachi Iwuala, avuga ko umubyeyi utatangajwe amazina wari ufite abana bane yabaye igitambo ku buzima bw'abana be bikamuviramo kwitaba Imana.

Bivugwa ko uyu mugore yagiriye ibihe bibi cyane mu biganza by'umugabo we kuko yakubitwaga ubutitsa ntaguhagarara, keretse iyo abaturanyi bahagobokaga bagatabara bakamukura muri ayo maboko. 

Uyu mubyeyi wari ufite umwana muto w'amezi 7 gusa, asigiye agahinda gakomeye abaturanyi be bamwingingiye kuva mu rugo rwe ariko akanga akababera ibamba. 

Uku kwitaba Imana k'uyu mugore, byatumye Se nawe agira ibibazo by'ubuzima binavugwa ko nawe nyuma byaje kumuhitanira ubuzima nyuma yo kutihanganira ibyari bimaze kuba ku mukobwa we kandi nyamara yari yaramugiriye inama yo gutandukana n'umugabo we  inshuro zitabarika.

Uko uyu muforomokazi yakubiswe kugeza ku kwitaba Imana:

Uyu mugore yari yarashyingiranwe n'umugabo wahoraga amuhohotera cyane, muri make yari yaramugoreweho. Mu buryo bwo kumuhohotera, yashoboraga gufunga amadirishya yose, inzugi z'inzu hanyuma akamariramo umuriro (Volume) w'indirimbo kugira ngo hatagira uza kumutabara hanyuma agatangira kumuhondagura.

Umunsi umwe yaramukubise kugeza aguye igihumure. Abaturanyi bose barahuruye bamwirukankana kwa muganga vuba na bwangu, nyuma yo kumuvura na none yarongeye agaruka muri ya nzu.

Iyo abantu bamugiraga inama yo kuva muri iyo nzu, yababwiraga ko abana be bakiri bato atabasiga bityo ko azabanza akareka bakigira hejuru gato hanyuma akabona kuhava. 

Yashakaga babanza gukura nyamara ari nako yakomezaga kubyara abandi. Yari afite abana bane mu gihe ubuheta yari afite amezi arindwi (7).

Nyuma y'ibyumweru bibiri, umuturanyi w'uyu mugore yahamagaye nyina amusaba kuza gutwara umukobwa we niba ashaka ko akomeza kubaho, gusa nyina yasubije uyu muturanyi  ko umukobwa we yamubwiye ko atazahava abana be batarakura.

Nyuma y'iminsi ibiri ibyo bibaye, abaturage barabyutse bumva n'ubundi umugore ari gukubitwa nk'ibisanzwe. Ibyo birangiye n'ubundi ubuzima burongera burakomeza nk'aho nta cyabaye. 

Abaturage bavuga ko mu ijoro ry'uwo munsi n'ubundi abantu bamubonye akora ibintu  bisanzwe ariko bakabona atameze nk'uko yari asanzwe.

Bukeye bwaho abaturage bose batunguwe no kubyuka bagasanganirwa n'inkuru ibabaje ivuga ko wa mugore yitabye Imana. 

Umugabo avuga ko iryo joro yaraye (umugabo) mu ruganiriro 'Salon' naho umugore akarara mu cyumba bari basanzwe n'ubundi baryamamo hanyuma ubwo yinjiraga mu cyumba yasanze uyu mugore yapfuye.

Abantu ntabwo bumva neza urupfu rw'uyu mugore cyane ko bose bahamya ko ariwe wamwishe nk'uko n'ubundi yahoraga amuhondagura ntacyo yitayeho, benshi bakavuga ko uko gukubitwa aribyo byamuviriyemo urupfu.

Abaturanyi bo bavuga ko basanze ku buriri uwo mugore yari aryamyeho, hari huzuyeho amazi ndetse rwose ibyo bakaba batarabibonera ibisobanuro nyamara ariko umugabo we avuga ko bakagombye kumushyingura vuba na bwangu kuko nta mafaranga afite yo kumupimisha icyaba cyaramwishe.

Ikibabaje kurushaho, ni uko Se akimara kumva iyi nkuru mbi, ntabwo byamuguye neza kuko yahise afatwa n'umutima hanyuma akigera kwa muganga birangira nawe yitabye Imana. Impamvu ni uko uyu yari we mukobwa wenyine yari afite bityo ntiyabasha kubyihanganira.

Umwana we muto w'amezi 7 yarize ijoro ryose ashaka nyina, icyo kurya cyose yahabwaga yakijugunyaga ku ruhande ahubwo we akishakira ibere rya nyina. 

Haracyakomeje gukorwa iperereza harebwa neza icyaba cyarateye urupfu rw'uyu mubyeyi ariko abantu benshi bari kubyegeka ku mugabo we.