Ngororero: Umugore yafashwe atwaye udupfunyika dusaga 1000 tw'urumogi mu buryo budasanze

Ngororero: Umugore yafashwe atwaye udupfunyika dusaga 1000 tw'urumogi mu buryo budasanze

Nov 10,2023

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage mu Karere ka Ngororero yafashe umugore w’imyaka 23 y’amavuko, wari utwaye mu modoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange, udupfunyika 1018 tw’urumogi.

 

Yafatiwe mu Mudugudu wa Rususa, Akagari ka Rususa, mu Murenge wa Ngororero, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 8 Ugushyingo, ahagana saa Sita z’amanywa, mu modoka itwara abagenzi yavaga mu Karere ka Rubavu yerekeza i Muhanga.

SP Solange Nyiraneza, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Iburengerazuba (RCPO), yavuze ko gufatwa k’uyu mugore wari wambariye imyenda ku biyobyabwenge, kwaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Ati “Nyuma yo guhabwa amakuru ko hari umugore utwaye ibiyobyabwenge mu modoka yari iturutse i Rubavu yerekezaga i Muhanga, hashyizwe bariyeri mu Mudugudu wa Rususa, mu gusaka iyo modoka, abapolisi basanga harimo umugore wafashe udupfunyika tw’urumogi 1018 atuzengurutsa ku nda no mu mugongo akoresheje inzitiramibu, imbere yambaye isengeri arenzaho umupira, arangije ahekeraho umwana, ni ko guhita atabwa muri yombi.”

Amaze gufatwa yavuze ko yari ajyanye urwo rumogi ku mukiliya uba mu Murenge wa Ngororero, mu Kagari ka Kazabe atazi amazina ye, ngo akaba yari yatumwe n’undi mucuruzi wo mu Murenge wa Kanama, mu Karere ka Rubavu, wari bumwishyure ibihumbi 10Frw nyuma yo kurumushyikiriza, yanamutegeye.

Uwafashwe n’urumogi yafatanywe yashyikirijwe Urwego rw’ Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Ngororero kugira ngo hakomeze iperereza mu gihe hagishakishwa uwamutumye n’uwo yari arushyiriye ngo na bo bafatwe.

SP Nyiraneza yongeye kuburira abantu bishora mu byaha cyane cyane mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge, kuko birangira bafashwe bagafungwa, anakangurira abaturage gukomeza ubufatanye mu kurwanya ibyaha by’umwihariko abakwirakwiza ibiyobyabwenge.