Byafashe inde ntera- Umusirikari ukomeye mu ngabo za FARDC, yahungiye muri M23

Byafashe inde ntera- Umusirikari ukomeye mu ngabo za FARDC, yahungiye muri M23

Nov 10,2023

Umutwe wa M23 wemeje ko wakiriye Lieutenant Colonel mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), nyuma yo guhunga ’amabi’ izi ngabo za FARDC zikomeje gukora.

Bertrand Bisimwa uyobora ishami rya Politiki muri uwo mutwe yemeje ko ku wa Kane tariki ya 9 Ugushyingo ari bwo Lt Col Yusto Kanyove yahungiye muri uriya mutwe, nyuma y’igihe akangishwa ko azicwa.

Yanditse ku rubuga rwe rwa X ati: "Lt Col Yusto Kanyove wo muri Régiment ya FARDC ya 1,303 i te ibirindiro i Kibirizi, uyu munsi yiyunze kuri M23. Yahunze gukangishwa urupfu, urwango ndetse n’itoteza abasirikare b’Abatutsi bahura na byo muri FARDC."

Ihunga ry’uyu musirikare ryahuriranye n’urupfu rwa Capitaine Rukatura wa FARDC wiciwe i Goma ku mugoroba wo ku wa Kane.

M23 ivuga ko uyu O siye muto yatwitswe na bagenzi be bamuhora kuba ari uwo mu bwoko bw’Abatutsi, igaragaza ko ibyabaye ari igisebo ku butegetsi bwa Perezida Félix Antoine Tshisekedi.