Ntibikiri ibihumbi 50, Igiciro cy'abazakurikirana ubukwe bwa The Ben na Pamela cyakubiswe hasi

Ntibikiri ibihumbi 50, Igiciro cy'abazakurikirana ubukwe bwa The Ben na Pamela cyakubiswe hasi

Nov 10,2023

Nyuma yo kugaragaza ko abashaka kuzakurikirana ubukwe bwa The Ben na Pamela buri kuba bazishyura amafaranga ibihumbi 50Frw bikazamura amarangamutima ya benshi, uyu muhanzi The Ben n’umukunzi we Uwicyeza Pamela bahisemo kugabanya ibiciro byo kureba ubukwe bwabo buzakurikiranwa ku rubuga rwabo bashinze, igiciro kiva ku ibihumbi 50 FRW bishyirwa ku ibihumbi 10 FRW.

 

Mu minsi ishize nibwo hamenyekanye amakuru ko aba bombi bashyizeho akayabo k’ushaka kuzareba ubukwe bwabo cyane ko abazatumirwa ari bake.

Ni inkuru itarakiriwe neza,aho abakoresha imbuga nkoranyambaga bibasiye aba bombi bavuga ko babuze amafaranga bakaba bari kuyashakira mu gucuruza ubukwe bwabo.

Bamwe bagiye bibaza impamvu yo gucuruza ubu bukwe bwabo, hari n’abatebyaga bavuga ko The Ben yakennye akeneye amafaranga yo gusohora indirimbo cyane ko igihe kibaye kirekire atigaragaza.

Kuri ubu,usuye uru rubuga,thebenandpamella.com,ugakanda aho kwishyura ngo urebe ubu bukwe, usanga igiciro cyagabanutse aho cyavuye ku bihumbi 50 kikaba ibihumbi 10 by’amafaranga y’u Rwanda.

Umuhanzi Mugisha Benjamin na Uwicyeza Pamella bafite ubukwe buzaba tariki ya 15 Ukuboza 2023 ahazaba imihango yo gusaba no gukwa.

Tariki ya 23 Ukuboza 2023 ni bwo bazasezeranira imbere y’Imana ndetse habe n’umuhango wo gushyingirwa aho bizabera muri Kigali Convention Centre.

The Ben na Uwicyeza bagiye gukora ubukwe nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko muri Kanama 2022, umuhango wabereye ku biro by’Umurenge wa Kimihurura.

Mu Ukwakira 2021, The Ben yambitse impeta Uwicyeza Pamella amusaba niba yakwemera kuzamubera umugore, undi na we arabimwemerera.