Abasore: Dore imiterere y'umusore buri mukobwa aba yifuza mu bihe bye by'akababaro

Abasore: Dore imiterere y'umusore buri mukobwa aba yifuza mu bihe bye by'akababaro

Nov 09,2023

Ubushakashatsi bwakorewe bwerekana ko uburakari bugira ingaruka kuri 18% by’ abaturage baho. Gukundana rero bifatwa nk’ ibintu bizana umunezero ariko hari ubwo umukunzi wawe aba yarakaye cyangwa yifite mo umunabi ukaba wagira ngo uwo munsi gukundana byahagarara ndetse ukiheza ariko siko bigomba kugenda.

1. Filime

Kurebera filime mu ruhame ahantu hari umwijima hari abo bifasha kwirukana umunabi ariko si bose babikunda kuyirebera mu ruhame. Igihe rero umukunzi wawe kurebera filime mu ruhame bitamufasha kwishima mwakwicara ahantu hatuje mu rugo mukaba ariho muyirebera. Biba byiza iyo ari filime yakiniwe ahantu mu mashyamba cyangwa ahantu nyaburanga kuburyo ahareba akishimira ubwiza bwa ho akibagirwa ibyo yarimo atekereza.

2. Igitaramo

Igihe umukunzi wawe afite umunabi, kumubwira mukajyana mu gitaramo aho abahanzi baje kuririmba,bimufasha kugarura akanyamuneza.

3. Kwiga

Ubwoba bwo gutinya gutsindwa nabwo hari abo butera umunabi, igihe ubona umukunzi wawe atishyimye kandi ubizi ko ari umunyeshuri, kumufasha gusubiramo amasomo ye ni kimwe mubishobora kumufasha kwikuramo umunabi kuko abona ko atari wenyine.

4. Guteka

Igihe umukunzi wawe afite umunabi ukabibona cyangwa akabikubwira, uwo munabi uragenda igihe mufatanyije guteka. Akajya akora kimwe ukora ikindi. Ibi kandi biranashimisha igihe cyose bikozwe n’iyo haba ntakibazo cyabaye ho, usanga binezeza umwe mu bakundana kubona bari gufatanya umurimo nk’uwo ubusanzwe usa nk’uwahariwe bamwe.

5. Kuganira

Ibi byose byavuzwe haruguru ntabwo bisimbura ikintu gikomeye cyo gufasha umuntu utishimye aricyo kumuganiriza. Iyo uganira n’umukunzi wawe niho ushobora kumenyera impamvu yatumye atakaza ibyishimo. Muri uko kuganira ugomba gutuma akwizera ku buryo yemera kukubitsa amabanga ye. Igihe muganira ugomba kumufasha kwibuka no guha agaciro ibyiza yagezeho no kumurema mo icyizere ko ibyiza biri imbere.