Umugabo Yahaye umugore we amafaranga ngo ajye gusura umwana ku ishuri, yigira gusura undi mugabo bimutera gukora amahano

Umugabo Yahaye umugore we amafaranga ngo ajye gusura umwana ku ishuri, yigira gusura undi mugabo bimutera gukora amahano

Nov 08,2023

Mu karere ka Bugesera akagari ka Rwabitenge, hakomeje kuvugwa inkuru y'umugabo witwa Nizeyimana Mustafa wahisemo kwiyahura kubera umugore we yamwatse mafaranga yo mujya gusura umwana kw'ishuli ntajyeyo akajya kureba umugabo babyaranye uwo mwana, kuko bashakanye amufite.

Nizeyimana Mustafa yasezeranye n'umugore we Mukanyandwi Alice, ariko basezerana uyu mugore azanye umwana yari yarabyaye w'imyaka itatu y'amavuko. Uyu mugabo wagerageje kwiyahura ngo yemeye kurera uyu mwana ndetse akanamufata nk'uwe, bituma bakomeza kubana ndetse banabyarana n'abandi bana.

Ubwo umugore we yamusabaga amafaranga ngo ajye gusura umwana ku ishuri, dore ko ubu ngo ari kwiga mu mashuri yisumbuye, umugabo yamushakiye amafaranga amuha ibihumbi icumi na biatanu ngo ajye gusura umwana nk'uko yari yabimusabye.

Mukanyandwi Alice wahawe amafaranga ngo ajye gusura umwana we aho ari ku ishuri, ntiyabikoze uko byari byapanzwe na bombi, ahubwo we yahise ajya kwisurira undi mugabo ari na we babyaranye uwo mwana yari kujya gusura ku ishuri.

Nyuma y'uko Nizeyimana abivumbuye, yigutiye kujya gutanga ikirego ku kagari ka Rwabitenge, ngo ariko ubwo yageragayo yahuriyeyo n'umugore we wari wamaze gukeka ko bagiye kumutamaza, maze uwo mugore yitanguranwa amushinja ingebitekerezo ya Jenoside. Ubwo uyu mugabo yumvaga bamurega ingengabitekerezo, ngo gitufu yamubwiyeko agomba gukurikiranwa agafungwa maze yigira inama yo guhita asohoka aho ajya kwijugunya mu ruzi ariko ku bw'amahirwe abagenzi babasha kumukuramo akiri muzima.