Dore icyo urukiko rwabwiye umunyamakuru Nkundineza yakora, nyuma y'uko rumukatiye gufungwa by'agateganyo

Dore icyo urukiko rwabwiye umunyamakuru Nkundineza yakora, nyuma y'uko rumukatiye gufungwa by'agateganyo

Nov 08,2023

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarungege rwanzuye ko Umunyamakuru Nkundineza Jean Paul afungwa by’agateganyo iminsi 30, rumwibutsa kandi ko afite iminsi itanu yo kujuririra iki cyemezo.

Nkundineza akurikiranyweho gutukana mu ruhame, guhohotera uwatanze amakuru ku byaha, guhoresha ibikangisho no gutangaza amakuru y’ibihuha.

Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko gutegeka ko akurikiranwa afunzwe kuko ibyo byatuma ibyaha akurikiranyweho adakomeza kubikora kandi ko kumuhana byatuma abera abandi urugero.

Bwagaragaje ko hari ibyaha Nkundineza yakoze bishingiye ku biganiro yagiye atanga birimo icyatambutse mu 2022 kirimo amagambo yo gutera ubwoba no gusebya Mutesi Jolly.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Nkundineza yakoze ibiganiro birimo amakuru y’ibihuha yashoboraga gutuma Mutesi Jolly atakarizwa icyizere muri rubanda.

Bwavuze ko yakoresheje amagambo yibasira Mutesi Jolly avuga ko ari we ufungishije Prince Kid.

Nkundineza Jean Paul yahakanye ibyaha akekwaho, asaba Urukiko ko atakurikiranwa afunzwe ahubwo yagira ibyo ategekwa kubahiriza.

Me Ibambe Jean Paul umwunganira mu mategeko, yabwiye Urukiko ko umukiliya we akwiye gukurikiranwa adafunzwe kandi yiteguye no kuba ahagaritse umwuga w’itangazamakuru mu gihe agikurikiranwa.

Urukiko rusanga amagambo yagiye atangazwa na Nkundineza Jean Paul kuri Mutesi Jolly arimo “ko ari akagome”, “mafia”, no kumubwira ngo bamuhe Prince Kid amurye byaba impamvu zikomeye zituma akekwaho kumuhohotera.

 

Rusanga hari impamvu zikomeye zituma akekwaho gutangaza amakuru y’ibihuha, gutukana mu ruhame no guhohotera uwatanze amakuru ku byaha.

Rwavuze ko ibyaha akurikiranyweho yatangiye kubikora mu 2022, bityo kumukurikirana afunzwe ari bwo buryo bwatuma adakomeza kubikora cyangwa ngo ashyire igitutu ku batangabuhamya, rutegeka ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo muri gereza ya Nyarugenge.