Hagaragajwe igisabwa ku bashaka kuzitabira ubukwe bwa The Ben na Pamella

Hagaragajwe igisabwa ku bashaka kuzitabira ubukwe bwa The Ben na Pamella

Nov 08,2023

Umuhanzi w'umunyarwanda, akaba n'umwe mu bakunzwe cyane, cyane cyane muri Afurika y'Iburasirazuba, Mugisha Benjamin wamenyekanye nka The Ben afatanyije n'uwitegura kumubera umugore Pamella bashyize hanze uburyo buzafasha abatazabasha kugera aho ubukwe bwabo buzabera, aho bazabukurikira hifashishijwe ikoranabuhanga bagasabwa kwishyura ibihumbi 50 by’amafaranga y’u Rwanda.

Ubukwe bw’aba bombi buteganyijwe kuzaba ku wa 15 Ukuboza 2023 ahateganyijwe umuhango wo gusaba no gukwa mu gihe ku wa 23 bazasezerana imbere y’Imana mu birori bizabera muri Kigali Convention Centre.

Uyu muryango washyizeho uburyo abifuza kubashyigikira babigenza n’uko abifuza gukurikira ubu bukwe bifashishije ikoranabuhanga bazabikora.

Urubuga rwashinzwe n’aba bombi rugaragaza ko abazakurikira ubukwe bwabo mu bifashishije ikoranabuhanga bazishura 50,000 Frw atavaho n’urupfumuye.

The Ben na Uwicyeza bagiye gukora ubukwe nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko muri Kanama 2022, umuhango wabereye ku biro by’Umurenge wa Kimihurura.

Mu Ukwakira 2021, The Ben yambitse impeta Uwicyeza Pamella amusaba niba yakwemera kuzamubera umugore, undi na we arabimwemerera.