Umuntu wari uherutse guterwamo umutima w'ingurube yapfuye

Umuntu wari uherutse guterwamo umutima w'ingurube yapfuye

  • Lawrence Faucette yapfuye nyuma y'ibyumweru 6 atewemo umutima w'ingurube

Nov 06,2023

Umuntu wa kabiri mu mateka y'isi wahawe ubuvuzi bwo guterwamo umutima w'ingurube yamaze kwitaba Imana nyuma y'igihe gito ahawe umutima w'iri tungo rizwi na bamwe nk'indyoheshabirayi.

Umunyamerika Lawrence Faucette wari umuntu wa kabiri wasimburijwe umutima agaterwamo uw’ingurube muri Nzeri 2023, yapfuye nyuma y’ibyumweru bitandatu ahawe ubwo buvuzi.

 Ikinyamakuru The Guardian kivuga ko uyu mugabo wari afite imyaka 58, yapfuye kuwa 30 Ukwakira 2023, nk’uko byatangajwe n’umuryango we n’uwari mu itsinda ryamukurikiranaga.

Faucette usize abana babiri n’umugore, yari umutekinisiye muri Laboratwari y’Ikigo cy’Abanyamerika gikora ubushakashatsi mu by’ubuvuzi, National Institutes of Health, mbere y’uko yegura kuri ako kazi.

Umugore we Ann Faucette yavuze ko akimara kubagwa, yasubiye muri ako kazi akajya atanga ubuvuzi bworoheje ku bandi barwayi, nk’uburyo bwo kubafasha ndetse na we bikamufasha kuba yakongerera amaguru ye ubushobozi bwo kugenda.

Umuhanga mu kubaga, Bartley Griffith, wari mu itsinda ryahaye ubuvuzi Lawrence Faucette, ahamya ko yari abizi ko atazongera kugira ubushobozi bwo kugira ibyo akora nka mbere.

Mu 2022, itsinda rya Bartley Griffith , ni bwo ryahaye umuntu wa mbere (David Bennett) ubuvuzi bwo gusimbuza umutima we uw’ingurube, aza gupfa nyuma y’amezi abiri avuwe.

Umwe mu bo muri iryo tsinda akaba n’Umwarimu muri Kaminuza ya Maryland School of Medicine yo muri Amerika, Muhammad Mohiuddin, nyuma y’urupfu rwa David Bennet yavuze ko bagiye gukora ubushakashatsi bwimbitse hagakosorwa amakosa yaba yarakozwe muri ubwo buvuzi, ntiyongere gukorwa ku bandi barwayi.