Gasabo: Batunguwe no kumusanga mu nzu yapfyuye, nyuma y'amasaha macye bamubonaga ari muzima

Gasabo: Batunguwe no kumusanga mu nzu yapfyuye, nyuma y'amasaha macye bamubonaga ari muzima

  • Umusore w'imyaka 30 yasanzwe mu nzu yapfuye bikekwa ko yiyahuye

Nov 06,2023

Mu ijoro rishyira kuri uyu wa Mbere tariki  06 Ugushyingo 2023, Nibwo abaturage batuye mu karere ka Gasabo mu murenge wa Jali akagari ka Gateko mu mudugudu wa Bugarama batunguwe no kubona umusore yapfuye bikekwa ko yiyahuye.

Bamwe muri aba baturage barimo abaturanyi be baganiriye na Bplus TV dukesha iyi nkuru, bavuze ko babajwe n'urupfu rwa nyakwigendera bitewe nuko yarangwaga n'imyitwarire myiza.

Umwe muri bo wari usanzwe ari inshuti ye, Yabwiye Bplus Tv ko ubwo umwana yajyaga kumureba mu nzu yabagamo ngo aze basangire amafunguro ku isaha ya saa Saba z'ijoro ngo yakomanze ku rugi hakabura umwikiriza noneho arungurutse mu nzu akubitwa n'inkuba nyuma yo kubona yapfuye kandi ku isaha ya sakumi n'ebyiri baramubonaga. Yagiz ati" Umugore akimara guhisha ibiryo naramubwiye inti" Mwarebye wa mwana wenda kwimuka akaza tugasangira niba akiri maso, noneho umwana agaruka atubwira ko amubonye ameze ukuntu tugiyeyo natwe dusanga yapfuye".

Amakuru avuga ko Bigezigihe Claude, nyakwigendera mbere yuko yitaba Imana yari yabanje kugurisha bimwe mu byo yari atunze mu nzu asigara amara masa.

Aba baturage kandi barimo nyiri nzu wamukoshaga aho kuba , bavuze ko Claude yari asigaye ameze nk'ufite ikibazo cyo mu mutwe kuko wabonaga ko yacanganyukiwe kandi yari asigaye agaragaza ibimenyetso by'ufite agahinda gakabije.

Aya makuru y'urupfu rwa nyakwigendera w'imyaka 30 yahamijwe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Jali, Iyamuremye Francois mu kiganiro kigufi kuri telefoni yagiranye na Bplus TV.

Gitifu yavuze ko nyakwigendera bikekwako yiyahuye akoresheje umugozi w'imyenda, umurambo we wahise ujyanwa mu Bitaro bya Kacyiru gukorerwa isuzumwa. Agira ati" Nibyo koko aya makuru y'urupfu rwa Bigezigihe Claude twayamenye, birakekwa ko yiyahuye akoresheje umugozi w'imyenda, umurambo we ukaba wajyanywe ku bitaro bya Kacyiru gukorerwa Isuzuma".

Iyamuremye yaboneyeho gusaba abaturage ko kwiyahura ataricyo gisubizo igihe hari uwagize ikibazo ahubwo bakwiye kujya bagana ubuyobozi.