Ibibazo By’umutekano Muri RDC, mu kiganiro cya Perezida Paul Kagame na Blinken

Ibibazo By’umutekano Muri RDC, mu kiganiro cya Perezida Paul Kagame na Blinken

Nov 06,2023

Perezida Paul Kagame yagiranye ikiganiro kuri telefoni n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken, cyibanze ku bibazo by’umutekano muke muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ni ikiganiro abayobozi bombi bagiranye kuri uyu wa Mbere tariki 06 Ugushyingo 2023, nk’uko ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byabitangaje.

Perezida Kagame na Blinken, ikiganiro bagiranye cyagarutse ku bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse n’uburyo bwo guhagarika imirwano, hakiyambazwa inzira ya politiki.

Ibi biganiro bije mu gihe imirwano hagati y’Umutwe wa M23 n’Ingabo za Leta ya Congo, FARDC, ku bufatanye n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR, yakomereje mu gace ka Kibumba muri teritwari ya Nyiragongo, mu bilometero 20 uvuye mu Mujyi wa Goma.

Umuvugizi wa M23, Willy Ngoma, abinyujije kuri X yahoze ari Twitter, yavuze ko bagabweho ibitero n’uruhande rwa Leta kandi ko baza kwirwanaho.

Uduce imirwano iri kuberamo ni utwa Kibumba na Buhumba turi mu bilometero bike uvuye i Goma.

Imirwano imaze ukwezi, igisirikare cya Congo cyiyifashwamo n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR, abacanshuro n’abandi. M23 kuri iki Cyumweru yatangaje ko mu bo yafatiye ku rugamba harimo n’Ingabo z’u Burundi.

Perezida Paul Kagame yakiriye na Ambasaderi Gervais Abayeho, Minisitiri w'u Burundi ushinzwe umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba, Urubyiruko, Umuco na Siporo n'itsinda ayoboyePerezida Paul Kagame yakiriye na Ambasaderi Gervais Abayeho, Minisitiri w’u Burundi ushinzwe umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Urubyiruko, Umuco na Siporo n’itsinda ayoboye

Perezida Paul Kagame kandi ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, yakiriye Ambasaderi Gervais Abayeho, Minisitiri w’u Burundi ushinzwe umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Urubyiruko, Umuco na Siporo ndetse n’itsinda ayoboye.

Ambasaderi Gervais yagejeje kuri Perezida Kagame ubutumwa bwa mugenzi we w’u Burundi, Perezida Évariste Ndayishimiye.