Kevin arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica uwari umukunzi we, umurambo akawuta ku kibiga cy'indege

Kevin arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica uwari umukunzi we, umurambo akawuta ku kibiga cy'indege

Nov 06,2023

Umugabo ufite inkomoko muri Kenya ariko wari utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika witwa Kevin Kinyajui Kang’ethe, arashinjwa kwicira umukobwa bakundanaga ku kibuga cy'Indege, agahita atega indege imusubiza iwabo muri Kenya.

Kevin bivugwa ko yishe umukunzi we Margaret Mbitu na we ukomoka muri Kenya, umurambo we akawusiga mu modoka muri parikingi yo ku kibuga cy’indege, Boston Logan International Airport. Umubyeyi wa nyakwigendera, Rose Mbitu, yabwiye Boston News ko umwana we yishwe ubwo yiteguraga guhagarika urukundo rwe na Kevin.

Amakuru y’ibanze agaragaza ko Mbitu aheruka ku kazi tariki 30 Ukwakira 2023, ari na bwo abantu baheruka kumubona ari muzima saa tanu z’ijoro. Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha muri Kenya, DCI, rwatangaje ko ruri gukorana n’urwo muri Amerika, kugira ngo Kevin atabwe muri yombi.

Margaret Mbitu: Missing Woman's Mutilated Body Found in Car Parked at  Boston Airport Garage after Boyfriends Kills Her and Flees to Kenya

Margaret Mbitu, yishwe n'uwari umukunzi we umurambo awujugunya ku kibuga cy'indege i Boston