Kundwa Doriane, Miss Rwanda 2015, yavuze ku ihagarikwa rya Miss Rwanda, atanga icyifuzo cyazamuye amarangamutima ya benshi

Kundwa Doriane, Miss Rwanda 2015, yavuze ku ihagarikwa rya Miss Rwanda, atanga icyifuzo cyazamuye amarangamutima ya benshi

Nov 06,2023

Kundwa Doriane wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2015, yagaragaje ko irushanwa rya Miss Rwanda ridakwiriye gukurwaho burundu, cyane ko ryafunguriye abakobwa benshi imiryango.

Ibi abigarutseho mu gihe hashize umwaka urenga iri rushanwa rihagaritswe biturutse ku bibazo byarivuzwemo, bijyanye na ruswa ishingiye ku gitsina, aho byanatumye mu minsi yashize Urukiko Rukuru rukatira Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid wateguraga iri rushanwa, igifungo cy’imyaka itanu rumuhamije ibyaha byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato no gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.

Mu kiganiro Ally Soudy On Air, Kundwa umaze imyaka irenga itanu aba muri Canada, yavuze ko atazi byinshi byabaye nyuma y’uko avuye mu Rwanda cyane ko we ubwo yitabiraga ibintu byose byagenze neza. Ati “Kuri njye hari abatabizi ariko nkimara kuba Miss ntabwo nakoranye n’abariteguraga ahubwo nakoranaga na Bruce Intore.” “Ibintu byinshi byagaragajwe mu minsi ishize byariberagamo byari bishya kuri njye [...] njye nahise mva mu Rwanda ntabwo nongeye kumenya ibikorwa bya buri munsi by’irushanwa.” “Ibyinshi byarantunguye nk’uko benshi babibonye bikabatungura. Njye ntabwo bigeze banyaka ruswa y’igitsina pe.’’

Yakomeje agaragaza ko nk’umuntu waciye muri iri rushanwa, azi agaciro karyo n’umumaro ryagiye rigirira abakobwa, bityo ridakwiriye guhagarikwa. Ati “Njye nk’umuntu waciye muri ririya rushanwa, byamfunguriye imiryango myinshi no kuba turi kuganira ni ukubera ryo. Kuri njye ni ikintu gifitiye urubyiruko akamaro kuko rituma babasha kugaragaza ibitekerezo byabo ndetse no kubaka sosiyete.” “Miss Rwanda yamfunguriye imiryango n’abandi bantu bandi iruhande. Yego, habayemo ibibazo nka biriya gusa nizera ko bizafasha kuba igikorwa cyanozwa kigakomeza mu maboko y’abandi bantu.’’

Uyu mukobwa yavuze ko sosiyete yahabwa iki gikorwa yajya igenzurwa kenshi, abakobwa bitabira nabo bakaganirizwa kugira ngo mu gihe haba harimo ibibazo bimenyekane amazi atararenga inkombe nk’uko byagenze. Ati “Ntekereza ko hari ubuhamya bw’abakobwa bagiye bacamo. Aho bari uyu munsi ni ukubera Miss Rwanda. Ntabwo navuga ngo natanga igisubizo iki n’iki kuko ntabwo nzi aho ibintu byapfiriye. Icya mbere ni ukuzakurikirana sosiyete izahabwa iki gikorwa hakajya hakorwa igenzura.’’ “Ntekereza ko igikorwa cyose abantu bakora haba hakenewe ibitekerezo byiganjemo iby’abantu bakirimo b’abagenerwa bikorwa [aha yavugaga abakobwa bitabira Miss Rwanda]. Ni Nyampinga w’Igihugu ariko habaho ibigo byigenga bitegura igikorwa.’’

Miss Kundwa Doriane nyuma yo kujya muri Canada ubu ni Visi Perezida w’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Urubyiruko rw’Abanyarwanda rigamije Iterambere (International Rwanda Youth for Development-IRYD).

Iri huriro kuri ubu riri gutegura inama yiswe ‘The 2023 Rwanda Youth Convention’, izabera mu Mujyi wa Ottawa muri Canada ku wa 25-26 Ugushyingo 2023.