Musanze: Bikomeje kuba urujijo, kumenya icyateye umusaza,70, kwiyahura nyuma yo kumubona asangira n'umukunzi we

Musanze: Bikomeje kuba urujijo, kumenya icyateye umusaza,70, kwiyahura nyuma yo kumubona asangira n'umukunzi we

Nov 04,2023
 

Kuri uyu wa 3 Ugushyingo 2023 ahagana saa cyenda n’igice z’umugoroba, mu Murenge wa Nkotsi Akagari ka Bikara, hasanzwe umurambo w'umusaza w’imyaka 70 y’amavuko witwa Hanyurwimfura Andre yiyahuye yimanitse mu mugozi nyuma y’uko yari avuye gusangira agacupa n’umukecuru we.

Uru rugo ngo rwari rufite imitungo n’ibindi bikorwa by’iterambere ku buryo ntacyo bakeka ko cyaba cyamuteye kwiyahura, ngo kuko mu makuru yakusanyijwe n’inzego z’ubuyobozi avuye mu baturage bemeza ko mu rugo rw’uyu musaza nta bibazo by’amakimbirane byahabaga.
 
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nkotsi Kabera Canisius, yemeza iby’aya makuru, gusa akavuga ko bataramenya icyamuteye uko kwiyahura.
 
Akomeza asaba abaturage kuba ijisho rya bagenzi babo bamenya ahari amakimbirane yihishe mu ngo bakayatanga, cyangwa ufite ikibazo kimukomereye akegera abajyanama b’ubuzima no kwa muganga bakabafasha. Ati ”Mu makuru yatanzwe n’abaturage ni uko nta makimbirane yari afitanye n’umuryango we, mu makuru dufite nanone ngo yahoze asangira n’umukecuru we mu kabari, nyuma batashye mu kavura kagwaga bamubona yamaze kwiyahura ari mu mugozi ,kandi yari umusaza ufite  ibikorwa by’iterambere ku buryo ntacyo twaheraho tuvuga ko cyamuteye kwiyahura, ahubwo bigaragara ko ryari ibanga ry’umutima we”.
 
Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro kugira ngo ukorerwe isuzuma, ndetse inzego z’umutekano zirimo RIB zikaba zikomeje iperereza ngo hamenyekane neza icyereye uru rupfu.