Musanze: Ubwoba ni bwose ku babonye umurambo w'umusore wishwe ashinyaguriwe

Musanze: Ubwoba ni bwose ku babonye umurambo w'umusore wishwe ashinyaguriwe

Nov 04,2023

Mu karere ka Musanze haravugwa inkuru ibabaje y'umugabo wakoraga umwuga wo gutwara abantu n’ibintu ku igare wasanzwe yapfuye, aho byagaragaye ko abamwishe bamukase ijosi.

Kuri wa Gatatu tariki ya 01 Ugushyingo 2023, ahagana saa moya za mu gitondo ni bwo abantu babonye umurambo w'umugabo witwaga BARIRIKA Jean de Dieu w’imyaka 44 y’amavuko yishwe yanaciwe umutwe.

Nyakwigendera yari atuye mu mudugudu wa Nyakinama, mu Murenge wa Nkotsi, mu Karere ka Musanze.

Amakuru y’urupfu rwe yatanzwe n’umuturage wabonye umurambo agiye guhinga, akabona igare riri mu kayira hepfo y’ahari umurambo, mu Murenge wa Rugera, Akagari ka Nyarutembe, mu mudugudu wa Kirebe mu Karere ka Nyabihu.

Biravugwa ko abaheruka kubona uyu mugabo bwa nyuma, bamubonye ku mugoroba saa 18h30 mu kabari k’uwitwa Bagirubwira Jean Damascene n’uwo bita Sayisayi, aho mu Murenge wa Rugera mu mudugudu wa Kirebe hafi ya Centre ya Kinkware.

Ngo yasangiraga na bagenzi be ari bo Nzirakarengane Christophe na Nagasanzwe Eric batuye mu mudugudu umwe na nyakwigendera.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rugera, Kabera Kanisius yemeza iby’aya makuru, agasaba abaturage kujya batanga amakuru mbere y’uko icyaha kiba, ndetse anihanganisha umuryango wa nyakwigendera. Ati “Uyu muturage ni uwacu ariko yiciwe mu Murenge wa Rugera, Akarere ka Nyabihu, Police na RIB ya Rugera hari abo bamaze gufata kugira ngo bakorweho iperereza, kuko bivugwa ko ngo basangiriye mu kabari kamwe muri Nyabihu, nta yandi makuru turamenya.”

 

Akomeza agira ati “Icyo dusaba abaturage ni ugukomeza gufasha inzego z’iperereza ku makuru yose bamenya. Ikindi ni ukwihanganisha umuryango we by’umwihariko umugore we n’ababyeyi be n’Abanyarwanda muri rusange. Turasaba buri wese kuba ijisho rya mugenzi we kugira ngo bajye badufasha gukumira icyaha kitaraba.”

Nyakwigendera asize umugore n’abana batatu. Mu bamaze gufatwa bakekwaho uruhare mu rupfu rwe harimo abo basabgiraga mbere y’uko apfa.

 

RIB ku bufatanye na Police bajyanye umurambo ku Bitaro bya Shyira kugira ngo ukorerwe isuzuma.a